2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Icyayi cyinjije asaga miliyoni 23 z’amadolari mu mezi 3

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-03 14:43:25

 
Share on:
 
Yasuwe:40
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko mu gihembwe cya mbere cya 2017, umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga ungana na miliyoni 23 z’amadolari, uvuye kuri miliyoni 18.9 wari uri ho mu gihe nk’icyo muri 2016.

Iki kigo gisobanura ko kwiyongera k’umusaruro bishingiye ku kuba igiciro cyarabaye cyiza mu gihe cy’amezi atatu ya mbere ya 2017, kuko impuzandengo ku kilo yanganaga n’amadolari 3.02.

NAEB igaragaza ko ibyagezweho mu gihembwe cya mbere birenze ibyari byagambiriwe, kandi ko u Rwanda rwohereje hanze icyayi gifite agaciro ka miliyoni y’amadolari y’Amerika 6.6 muri Werurwe 2017.

JPEG - 426.5 kb
Icyayi cy’u Rwanda gikunzwe ku masoko mpuzamahanga cyinjiza akayabo k’amadolari

Umusaruro mbumbe w’Icyayi gitunganyije wageze ku bilo miliyoni 2.4 bigaragara ko byagabanutse ku 10.7% kuko byavuye ku bilo miliyoni 2.69 byasaruwe mu gihe nk’icyo umwaka ushize wa 2016.

Umusaruro w’icyayi kibisi wageze ku bilo miliyoni 10.4 bigabanukaho 11.7% ugereranyije n’umwaka wabanje kuko mu gihe nk’icyo muri 2016 cyageraga ku bilo miliyoni 11.79.

Ubariye ku gihembwe, umusaruro mbumbe w’icyayi kibisi, mu gihembwe cya mbere uyu mwaka byari ibilo miliyoni 30.38 ugereranyije n’ibilo miliyoni 34.33 byabonetse mu gihe nk’icyo muri 2016.

Iki kigo gishingira ukugabanuka ku mpamvu z’imihindagurikire y’ikirere byaranze Nyakanga, Kanama n’Ukuboza 2016.

Intego ya NAEB ni ukongera icyayi cyoherezwa mu mahanga ku buryo kinjiza nibura miliyoni 94.9 z’amadorali mu mwaka wa 2018 no kongera ku musaruro nibura toni 3000 z’icyayi cyumye buri mwaka.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, NAEB yashyizeho uburyo bushya bwo kwita ku mababi y’icyayi mu rwego rwo kongera agaciro n’ubwiza bwacyo.

U Bwongereza ni bwo bugura icyayi cyinshi cy’u Rwanda, bugura 21.46% by’icyoherezwa hanze cyose, bukurikirwa na Pakistan igura 21.16%, Misiri 16%, Yemen 15.6%, Somalia 10.6% n’ahandi.
UMUHIRE K SAIDATH

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE