2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibihugu bitatu bigiye kwigira ku Rwanda kurwanya ruswa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-01 07:23:22

 
Share on:
 
Yasuwe:315
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi bahagarariye inzego za sosiyete sivile baturutse mu bihugu 3 byo ku mugabane w’Afurika, Burkinafaso, Congo Brazaville na Mali basanga u Rwanda ari intangarugero mu kugaragaza ubushake bwa politiki mu gukumira no kurwanya ruswa.

Abo bayobozi bavuga ko ari na yo mpamvu biyemeje kwigira ayo masomo ku Rwanda kugira ngo nabo bibafashe kurwanya ruswa ikomeje kumunga ubukungu bw’ibihugu byabo.

Babivugiye mu Nteko ishinga amategeko, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro byahuje abo bayobozi hamwe n’itsinda ry’ihuriro ry’abagize Inteko ishinga amategeko nyafurika rifite mu nshingano kurwanya ruswa ishami ry’u Rwanda “APNAC RWANDA”.

JPEG - 222.9 kb
Senateri Tito Rutaremara, avuga ko mu Rwanda habaho ubwuzuzanye hagati y’inzego (Foto James R.)

Abagize iryo huriro basobanuriye abashyitsi intambwe ndetse n’ibyo u Rwanda rwakoze mu kurwanya no gukumira icyaha cya ruswa.

Perezida wa APNAC, Hon. Mukasine M. Claire, avuga ko kuba ibihugu bitatu biteye intambwe bikaza mu Rwada kureba ibanga rwakoresheje mu bikorwa byo kurwanya ruswa ari intambwe nziza.

Yakomeyje avuga ko kuba u Rwanda rwaritwaye neza mu gufatira ingamba ikibazo cya ruswa ku buryo byatumye baza kuhigira amasomo atandukanye nabo bashobora kuba bajya gukoresha mu bihugu byabo ari ikintu cyiza.

Ati “Mu byo twabasangije byadufashije kurwanya no kurandura ikibazo cya ruswa, ni uko uhereye mu nzego zo hejuru, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwa politiki mu kurwanya ruswa, gushyiraho amategeko meza kandi akubahirizwa, inzego zigakora n’ibindi. Ibyo rero biduha imbaraga mu birebana n’urugamba rwo kurwanya no guca burundu ikibazo cya ruswa.”

Kere G. Bruno ukomoka muri Burkina Faso waturutse mu muryango REN LAC, akaba ari we uhagarariye itsinda ryasuye Inteko, yabwiye itangazamakuru ko ashima uburyo u Rwanda rukomeje kwihangira udushya mu byerekeranye no kurwanya ruswa mu gihugu.

Yashimye ko hari imikoranire n’ubufatanye budasanzwe hagati y’inzego mu gihugu ku byerekeranye no kurwanya ruswa, aho urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bufata igihe bukabaza inzego z’ubuyobozi uko ingengo y’imari yakoreshejwe.

Senateri Tito Rutaremara, umwe mu bagize Inteko bari mu ihuriro APNAC, yagize ati “Igituma u Rwanda rugeze kuri iyi ntera utabona ahandi yo kurwanya ikibazo cya ruswa, ni uko haba ubwuzuzanye hagati y’inzego ndetse bikarenga bikagera no mu Nteko ishinga amategeko ndetse n’urwego rwa Minisitiri w’Intebe.

Ikindi ni uko nyuma y’igihe runaka abayobozi babazwa inkomoko y’imitungo baba bafite, igikorwa kireba umuvunyi, kugira ngo hatazagira ahari ho hose hagaragara icyuho cya ruswa, kandi n’iyo bibaye ngombwa abatunzwe agatoki barabibazwa”.

APNAC Rwanda yavutse ku ya 10 Kamena 2005, ifite intego yo gufasha u Rwanda kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo. Igizwe n’abanyamuryango basaga 21.

Abayobozi ba sosiyete sivile bo muri biriya bihugu bitatu bakaba baranasuye Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta, RPPA, PAC, n’abandi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE