2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Yakubye inshuro 4 umusaruro w’ubuhinzi bwe abikesha amakuru y’iteganyagihe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-31 12:56:35

 
Share on:
 
Yasuwe:278
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kajeguhakwa John, umuhinzi-mworozi wo mu mudugudu wa Videwo, akagari k’Urugarama, mu murenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza, ashima cyane uburyo abakozi b’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere bamufashije kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu makuru y’iteganyagihe yagejejweho.

Kajeguhakwa ni umufashamyumvire mu buhinzi. Avuga ko yatangiye gukorana na Meteo Rwanda kuva mu mpera za 2015. Kugeza ubu muri 2017, akurikirana amakuru y’iteganyagihe kuri radiyo na Televiziyo, ndetse anakurikiza ibiba bikubiye mu makuru yatangajwe.

Asobanura ko amakuru yagiye akurikirana cyane ari ay’iteganyagihe ry’amezi 3, Meteo Rwanda igeza ku bahinzi mbere yo gutangira igihembwe by’ubuhinzi; ndetse akanihutira kubaza mu gihe habayeho impinduka, binyuze ku murongo wa telefoni utishyurwa. Mu gihe gisaga imyaka 2 akurikiza amakuru y’iteganyagihe yemeza ko yamugiriye akamaro kuko ahinga akeza.

Ati “Nasanze rwose wagira ngo baba bavuganye n’Imana, atari ibyuma gusa. Ibyo bambwiye hafi ya byose byabaye byo pe. Nk’ubu muri iki gihembwe cya 2017B, bari baratubwiye ko imvura mu Burasirazuba ishobora kuzagenda kuri 15 z’ukwezi kwa 5. Hanyuma imvura yahagaze kuri 14, haburaho umunsi umwe. Ubwo nabonye ibyo batubwiye byabaye byo ku kigero cya 99% ”

JPEG - 101.2 kb
Meteo Rwanda ihamya ko ubu ifite ibikoresho bihagije mu gutanga amakuru y’iteganyagihe

Akomeza agira ati “Icyo gihe naracyubahirije mu gutera ariko ubu imyaka yanjye ireze, nk’ibishyimbo maze gusarura hafi toni, kandi turacyasarura, soya nahinze nazo mbona zimeze neza n’ibirayi yagiye byeze; ubu ndi hafi gusarura.”
Kajeguhakwa agaragaza ko gukurikiza iteganyagihe rya Meteo Rwanda byazamuye umusaruro uva munsi ya toni imwe yezaga mbere, ugera kuri toni 4 mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A, kuko ubu abasha guhingira igihe.

Ati “Mu gihembwe cy’ihinga cyashize cya 2017A, nabashije gusarura toni 4 z’ibigori kandi ni bwo bwa mbere njye nari mbashije kubisarura. Mbere narahingaga imvura ikagenda, rimwe ikagenda bikiri ururabo bitewe nuko napfaga guhinga gusa…

Twarahingaga rimwe imvura ikaba nyinshi ikabyica, ubundi twahinga izuba rikava bikarumba bitewe nuko nta gahunda twabaga dufite. Ariko ubu iyo Meteo yaduhaye gahunda, tukayikurikiza; tureza rwose byaradufashe cyane.”

Icyakora Kajeguhakwa avuga ko nubwo we yihutiye gukurikiza no guha agaciro amakuru y’iteganyagihe rya Meto Rwanda, anagaragaza ko hari abagifite ibibazo by’imyumvire, batajya bemera aya makuru aba afite ukuri.

Ahandi agaragaza ko hakiri ikibazo nuko amakuru y’iteganyagihe atarabasha kugezwa ku bantu benshi, agasaba ko hatekerezwa uburyo yajya agezwa ku bahinzi bose, kandi byanashoboka bikajya binyuzwa mu nama zo mu midugudu no mu tugari, kandi hagakorwa ubukangurambaga bugera ku baturage bose, bagasobanurirwa agaciro k’amakuru y’iteganyagihe.

Twahirwa Antony ushinzwe iteganyagihe no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa, aherutse gutangariza Imvaho Nshya ko kugeza ubu amakuru Meteo Rwanda igeza ku bahinzi aba yizewe kandi afite ukuri ku ijanisha riri hejuru ya 80%.

Icyo Meteo Rwanda ihurizaho na bamwe mu bahinzi bakurikiza amakuru y’iteganyagihe, ni uko amakuru y’imihindagurikire y’ikirere atangazwa ahuza n’ukuri kw’ibiba, ahinini bishingiwe ku mbaraga zikomeza kugushyirwa mu konoza serivisi iki kigo gitanga zaba izishyirwa mu bikoresho n’abakozi b’inzobere, ndetse n’uburyo bwo kugeza amakuru y’iteganyagihe ku banyarwanda bukomeza kunozwa no gushyirwamo imbaraga.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE