2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Hibwe ibendera, basabwa gukaza umutekano

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-29 13:59:10

 
Share on:
 
Yasuwe:86
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burasaba abaturage kongera imbaraga mu kurinda ibirango by’igihugu ndetse n’ibikorwa remezo bishobora kwibwa cyangwa kwangizwa n’abagizi ba nabi.

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’aho mu kagari ka Jurwe, mu murenge wa Rangiro muri aka karere, ibendera ry’igihugu ryibwe n’abantu bataramenyekana n’ubu rikaba ritaraboneka.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari, Niyonsenga Louise, yavuze ko iri bendera ryibwe mu masaha ya nyuma ya saa tatu z’ijoro kuko ngo hari amakuru avuga ko muri ayo masaha ryari rihari, ariko abagombaga kurara irondo bakaba batarageze ku biro by’aka kagari, babyuka mu gitondo bagasanga ryaraye ryibwe, bigakekwa ko nta n’irondo ryaba ryararawe.

Yagize ati “Ubwo bwakeye dukoresha inama y’abaturage, abagombaga kurara irondo bakaba bari 7, abagera kuri 4 n’umuyobozi w’umudugudu ibi biro by’akagari byubatsemo bahise batabwa muri yombi aho bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, abandi 3 baburirwa irengero n’ubu bakaba bataraboneka, tukaba natwe dukomeje gushakisha uwaba yaribye iri bendera.”
Abibye ibendera magingo aya ntibaramenyekana
Asaba abaturage kujya barara irondo nk’uko biba byemejwe ko hari abagomba kurirara umunsi runaka, kugeza ubu bakaba bibaza uwaba yararitwaye, bagasaba ko bishobotse bahabwa irindi kugira ngo akagari kareke gukomeza gukora nta bendera ry’igihugu.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, na we yemereye Imvaho Nshya ko iri bendera ryibwe kugeza na n’ubu abaritwaye bakaba bataramenyekana, akavuga icyakora ko aba baturage 4 n’umukuru w’umudugudu bari bafunze barekuwe, kuko bari bajyanywe gukorwaho iperereza, aba bandi 3 bo bakaba bakomeje kubura.

Yagize ati “Ni byo koko ibendera ry’igihugu ryaribwe, kugeza n’ubu ryarabuze hagiye gushira icyumweru, abaryibye bakaba bataramenyekana. Hari hafashwe abaturage 4 mu bagombaga kurara irondo igihe ryibwa, hanafatwa umukuru w’umudugudu ariko ubu barekuwe kuko kwari ukugira ngo bafashe mu iperereza, gusa aba bandi 3 bo n’ubu barabuze.

Icyo dusaba abaturage ni ukumenya agaciro k’ibirango by’igihugu no kubirindira umutekano, bakarinda n’umutekano w’ibikorwa remezo begerezwa kandi bishobora kwibwa cyangwa kwangizwa n’abagizi ba nabi, nk’amashanyarazi n’ibindi, kuko bibabaje kubona abantu baza bagatwara ibendera ry’igihugu kandi hari abagombye kurara irondo bagombye kuba bari aho, tugasaba ko bitakongera ahandi muri aka karere.”

Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bo muri aka kagari nyuma y’iyibwa ry’iri bendera, baribaza uko bazabona irindi, icyakora ubuyobozi bukabahumuriza bubabwira ko bizwi, bigikurikiranwa.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE