2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi FC yinjije miliyoni 5 i Nyamirambo, iwayo itarenza miliyoni 2

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-04 08:25:58

 
Share on:
 
Yasuwe:164
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gicumbi FC yinjije amafaranga menshi angana na miliyoni eshanu ku mukino w’ikirarane yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 6-1 ku wa Kabiri taliki 02 Gicurasi 2017 kuri Sitade ya Kigali.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade ya Gicumbi ariko wimurirwa i Kigali kuko Akarere ka Gicumbi karimo kayikoresha mu mikino y’amarushanwa y’abakozi, babimenyesheje FERWAFA ibabwira ko bashaka ikindi kibuga cyangwa se bakemera ko ushyirwa nyuma ya taliki 17 Gicurasi 2017 nk’uko Dukuzumuremyi Antoine, umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC yabisobanuriye Imvaho Nshya.

Kwimura uyu mukino bakanazamura ku munota wa nyuma igiciro cy’itike ya make (iva ku gihumbi ikajya ku bihumbi bibiri) byatumye Gicumbi FC yinjiza miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nyamara i Gicumbi itari yakarengeje miliyoni ebyiri nabwo ku mukino bahakiriye Rayon Sports.

JPEG - 252.1 kb
Okoko utoza Gicumbi FC ntabwo yishimiye gukinira umukino wa Rayon Sports i Kigali gusa avuga ko yubashye ubuyobozi bwe

Dukuzumuremyi yagize ati ’’Uje mu mibare twabikwereka, APR FC tuyakira ntitwigeze turenza ibihumbi 500, Rayon Sports nayo ntitwigeze turenza miliyoni 2 n’ibihumbi 200 kandi na bwo 80% y’abinjira ari aba Rayon. Ku mikino isanzwe biba ari ibihumbi 100, cyangwa se ibihumbi 60. Ntabwo byaba impamvu yo kwimuka ariko n’imyumvire yo kwinjira ntirajya mu bantu b’i Gicumbi’’.

Dukuzumuremyi yemera ko aya mafaranga agiye kubafasha kurangiza shampiyona nta bibazo by’amikoro bahuye nabyo.

Ati ’’Ntabwo tuzongera kurangiza nk’umwaka ushize aho twananiwe guhemba. Ariya mafaranga agiye kudufasha kwitegura, atwishyurire aho abakinnyi barira, muri make azadukorera nk’ukwezi kandi turi ikipe ibaho nta ngengo y’imari’’.

Umutoza we yifuzaga gukinira i Gicumbi

Okoko Godefroid, umutoza wa Gicumbi FC we avuga ko yari kwifuza gukinira i Gicumbi ariko kuva byari itegeko yahawe n’ubuyobozi bwe yari ategetswe kubyubahiriza.

Ati ’’Ntushobora gukunda ikintu kuruta nyiracyo. Njye ndi umukozi wa Gicumbi, bambwiye ngo tujye gukinira i Kigali ngomba kuba mpari, nk’uko amasezerano abivuga. Bambwiye ngo imyitozo nzayikorera i Gisenyi cyangwa i Butare ni uko bigenda, umukozi yubaha sebuja, nanjye ngomba kubaha ibyemezo byabo”.

Okoko akomeza avuga ko byanze bikunze batazamuka mu cyiciro cya kabiri kuko bagisigaje imikino itanu kandi yose biteguye kuzayitwaramo neza.

Ati “Haracyari imikino itanu, dufite Sunrise FC mu rugo yo ifite 27 na Mukura na za Pepiniere, nzi ko iyi mikino tuzayikina, nituyikina nabi tuzamanuka. Dufite 21 abandi bari muri 25, 26 kuba rero twaratsinzwe ikirarane ntacyo bitwaye cyane tuzarwanira ayandi”.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 21. Mu mikino 25 yatsinze 5 inganya 6 itsindwa imikino 14. Yinjijwe ibitego 42 yinjiza 22. Isigaje gukina na Sunrise FC, Mukura, Musanze FC, Kirehe FC na Pepiniere FC.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE