2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we wari umubajije impamvu avuye kwiba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-03 13:51:42

 
Share on:
 
Yasuwe:682
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ntagozera Stanislas w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari k’Impala, mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, afungiye kwica umugore we Mukangango Sophie amuziza kuba yari amubajije impamvu avuye kwiba ibisheke mu rugo rw’umuturanyi we.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya,umunyambanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Bushenge Nabagize Justine yavuze ko uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi mu karere ka Nyamasheke, yacocaguje umugore we umupanga yari avuye kwibisha ibyo bisheke, akaba ari umuhoro ari n’ibyo bisheke,byose yabifatanywe akabijyananwa kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi.

Yagize ati ’’ Hari mu ma saa saba n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu,ubwo uyu mugabo Ntagozera Stanislas yari avuye kwiba ibisheke mu rugo rwo muri uyu mudugudu wa Gasharu atuyemo, ageze mu rugo umugore amubaza impamvu avuye kwiba ibisheke by’abandi,anamugaragariza ko adashobora gukomeza kwihanganira iyi ngeso y’ubujura,ko abirambiwe igisigaye ari ukubishyira ahagaragara,umugabo nta kindi avuze ahita amucocaguza uwo mupanga yari avuye kwibisha.’’

JPEG - 117.8 kb
Yagajejwe kuri ibi bitaro mu ma saa munani z’ijoro ahiramo umwuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo

Gitifu Nabagize yakomeje agira ati’’ Yamujanjaguye umutwe,abaturanyi bumva abana bavuza induru muri iryo joro natwe baraduhuruza turatabara dusanga yamumenaguye umutwe wose ari hafi yo gupfa duhita tumwihutana mu bitaro bya Bushenge ari ho yashiriyemo umwuka saa kumi n’ebyiri za mugitondo umurambo we ukaba uri bushyingurwe uyu munsi.’’

Avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite ingeso y’ubujura n’imyitwarire mibi mu mudugudu aho umugore we ngo yahoraga avuga ko arambiwe izi ngeso zidaha umutekano umuryango n’abo uyu mugabo acucura utwabo.

Ibi ngo byari bimaze gukurura amakimbirane akomeye muri uyu muryango, bagakeka ko ari yo mpamvu uyu mugabo yahisemo kumujanjagura umutwe.

Nubwo bamwe mu baturanyi baganiriye n’imvaho Nshya bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa nyakwigendera wazize kutihanganira ingeso mbi y’ubujura y’umugabo we, banashimye ubutwari bw’uyu mugore, basaba bagenzi babo kudahishira ukuri nubwo umuntu yakuzira.

Umwe muri bo yagize ati ’’Jye ndabona apfuye nk’intwari izize ukuri. Bitwgishije ko tutagomba guhishira ukuri nubwo twakuzira, kuko uyu mugore wari umaze kugaragaza ko atihanganira ingeso mbi y’ubujura y’umugabo we arabizize ariko natwe bidusigiye isomo rikomeye ryo kutihanganira abanyangeso mbi nk’aba nubwo babituziza.

Ikindi ni uko uyu mugome akwiye gukanirwa urumukwiye kandi tukifuza ko yazaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo n’abandi bagikinisha kwica abo bashakanye mu gihe igihugu cyacu cyigisha amahoro.Ahemukiye umuryango we n’umuryango nyarwanda atiretse kuko nawe bitazamugwa amahoro.’’

Mu nama y’umutekano idasanzwe yahise ikoreshwa, abaturage b’aka kagari basabwe kwirinda ingeso mbi z’ubujura n’izindi zose ziganisha ku bugizi bwa nabi, no kwirinda amakimbirane mu ngo nk’aya ageza no ku rupfu.

Bijejwe ko uyu mugizi wa nabi azakanirwa urumukwiye n’ahamwa n’iki cyaha,banasabwa kujya batangira amakuru ku gihe ku cyo babona gishobora guhungabanya umutekano cyose. Nyakwigendera asize abana 5.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE