2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Akarere ka Ngoma gakurikiranye ikibazo cy’abaturage bishyuza rwiyemezamirimo miliyoni 33

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-02 06:18:32

 
Share on:
 
Yasuwe:91
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, buvuga ko buzakomeza gukurikiranira hafi ikibazo cy’abaturage basaga 1000 bakoze mu mu bikorwa byo gukora amaterasi mu murenge wa Jarama mu mwaka wa 2012, kugeza ubu bakaba batarishyurwa amafaranga bakoreye asaga miliyoni 33 n’ibihumbi bisaga 700.

Mu mu kwezi kwa Kamena, mu mwaka wa 2012 ni bwo abaturage bahawe akazi ko gukora amaterasi n’umushinga wakoreraga iwabo.

Nyuma gato, baje guhagarika akazi mu kwezi kw’Ukuboza 2012 bitewe nuko ngo atabishyuraga, amaze kubajyamo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 33.

Kuva icyo gihe, abaturage bagiye bageza ikibazo cyabo ku buyobozi, ariko umwenda baberewemo ntibawishyurwe.

JPEG - 200.7 kb
Gafurama Justin wishyuza agera ku bihumbi 50 asaba ko bafashwa kwishyuza

Bamwe muri baturage b’i Jarama babwiye Imvaho Nshya ko kudahembwa byabateje ibihombo, ku buryo basaba inzego z’ubuyobozi kubarenganura, bakishyurwa ayo makoreye.

Gafurama Justin, utuye mu kagari ka Kigoma, yakoze mu gihe cy’amezi agera kuri 3, aberewemo umwenda w’ibihumbi 50.

Ati “Imiryango yacu yarahazahariye, umuntu gukora amezi 3 adahembwa kandi adakora mu rugo rwe, ni ikibazo. Abana bacu barashonje, kandi kugira ngo umuntu azongere kwiyubaka biba ari ikibazo. Twifuza ko rwose Leta yaturenganura.”

Ngamijimfura Jean Pièrre, na we aberewemo ibihumbi 48 yakoreye mu mezi 2. Avuga ko amafaranga naboneka bizamushimisha, gusa icyo ahurizaho na bagenzi be ni uko basaba izindi nzego za Leta kubafasha bakazishyurwa amafaranga yabo.

Mutabazi Emile wo mu kagari ka Jarama we yari gapita mu gukoresha ayo matarasi, aberewemo umwenda w’agera ku 152,500.

Agira ati “Byadushimisha tubonye inzego zaturenganura, uwo mugabo akatwishyura amafaranga yacu cyane ko yemera ko ayaturimo ariko kuyatwishyura nibyo byabaye ikibazo. Harimo ababerewemo ibihumbi bisaga 250 bakoraga nk’itsinda..”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga binyuze mu rukiko rw’ibanze rwa Sake rwiyemezamirimo yemeye ko azishyura ayo mafaranga, ariko mu gihe cy’imyaka 9, buri kwezi akajya yishyura nibura ibihumbi 300.

Gusa nanone ngo akarere kasanze ubu buryo bwo kwishyura bwaba bubangamira abaturage.

Rwiyemezamirimo ngo yaje kujurira avuga ko nubwo yemera ko abereyemo umwenda abaturage, ngo ibyemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Sake bidakwiye guhabwa agaciro kuko ngo rutabifitiye ububasha, ajya kujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma nk’urukiko rubifitiye ububasha.

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi buri gukorana bya hafi na rwiyemezamirimo n’abanyamategeko, kugira ngo abaturage bishyurwe amafaranga bakoreye.

Agira ati “Ikibazo cyabo twaragikurikiranye, hari n’abari kugikurikirana b’abanyamategeko, turizera ko ubutabera nibukora akazi kabwo abaturage bagahabwa ibyabo, natwe bizadushimisha kandi bimaze igihe; ariko turimo kubikurikirana.”

Ikibazo abatuye i Jarama baherutse kukigaragariza Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith, ubwo yabasuraga mu kwezi kwa Werurwe 2017, asaba ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kugikurikirana mu maguru mashya; abaturage bakishyurwa ibyabo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE