2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-27 11:07:42

 
Share on:
 
Yasuwe:216
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma.

Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ashinjwa imikoranire mibi.

Nyuma yo gutsinda umukino wo kwishyura na Rugende FC ari umutoza mukuru, Nshimiyimana yabwiye Imvaho Nshya ko kuba Masudi atari kumwe n’ikipe ari icyuho gusa avuga ko hari n’abandi bari kumwe bagomba gukora akazi neza.

JPEG - 65.5 kb
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi

Uyu mutoza yavuze ko ku giti cye nta kibazo afitanye na Masudi.

Ati “Ku bwanjye twakoranye neza gusa mu ikipe ni abantu benshi ariko ku bwanjye twakoranye neza kuko iyo dukorana nabi ntituba tugeze hariya muri shampiyona”.

Nshimiyimana yagarutse ku mipangire y’ikipe ubwo Rayon Sports yakinaga na Rivers United mu mikino ya Afurika ikaza gusezererwa avuga ko bari bashyize Nshuti Xavio ku ruhande rw’ibumoso rwose nk’uko yari asanzwe abikina ariko bikanga nk’uko mu mupira bisanzwe bibaho.

Umutoza Nshimiyimana yavuze ko nta kibazo atewe no kuzongera gukorana na Masudi avuye mu bihano nyuma y’umukino wa Musanze FC.

Uyu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uzaba tariki 29 Mata 2017 i Musanze, Nshimiyimana akaba avuga ko bagomba kuwitegura neza kugira ngo bazitware neza.

Kwizera Pierrot wari wagize imvune na Mugheni Fabrice wari uri mu bihano bazaba bagarutse.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE