2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Imibiri 58 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-26 14:23:49

 
Share on:
 
Yasuwe:157
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 58 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Rwamatamu, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, ahasanzwe indi mibiri 47,124.

JPEG - 285.2 kb
Imibiri 58 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo imibiri 4 yaturutse mu murenge wa Mahembe, irimo iyabonwe bacukura imyobo y’amapironi y’amashanyarazi muri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, undi ukabonwa mu gitsinsi cy’insina, undi ugakurwa aho bakuraga ibijumba, hakaba indi 6 yavanywe mu murenge wa Kimbi irimo 5 yari ishyinguye by’agateganyo, n’undi wabonetse aho bagiye kureba umubiri w’uwo bari barashyinguye by’agateganyo mu 1994, bakahasanga imibiri 2 bigaragara ko hari abaje nyuma bakahashyira undi.

Indi mibiri 48 yaturutse mu murenge wa Gihombo, harimo iyabonwe bacukura urwina rw’ibitoki.

Pasiteri Ngabo Sadock washyinguye umubyeyi we mu cyubahiro akaba yari amaze imyaka 23 yose amushakisha kandi abamwishe bahari, yavuze ko ari ikibazo kuba ababiciye ababo batagaragaza aho bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Bari baranze kuhavuga kandi narabahaye n’imbabazi ariko nababajwe n’uko n’uwo wabonye uwo mubiri bamumereye nabi bavuga ngo ntiyagombaga kuwerekana. Ngo niba yari awuguyeho yagombaga guhita awusisibiranya kuko nta wamubonaga.

Urumva na we ikibazo tugifite muri kano gace. Ni bave ku izima batugaragarize aho imibiri y’abacu iri natwe tuyishyingure mu cyubahiro kuko hari abatarayibona kugeza na n’ubu kandi ababishe bazi aho iri bagakomeza guceceka.”

Vumiliya Thacienne, na we washyinguye murumuna w’umugabo we yagize ati “Njye biriya mbibonamo ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje kuri aka gace, kubona buri mwaka dushyingura kandi abatwiciye abantu bazi aho bari batahavuga. Ubuyobozi budufashe kuko birababaje.”

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Depite Mwiza Espérance, na we yasabye abishe aba bantu gusubiza agatima impembero bakagaragaza aho babashyize bagashyingurwa mu cyubahiro, bikarangira hagasigara kwibuka gusa.

Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane ariko kigendana n’ubukana bukabije Jenoside yakoranwe muri kano gace. Ahandi henshi twibuka ntidushyingura buri mwaka nka hano, ariko biterwa n’uko ababishe bakiryumyeho banga kuvuga aho babataye cyangwa babatabye, bigasaba kwigisha cyane kugira ngo bave ku izima berekane aho abantu bacu bari bashyingurwe mu cyubahiro.”

Ku byerekeranye n’abavuga ko ibi ari ingengabiterezo ya Jenoside, Depite Mwiza Espérance yagize ati “Nanjye ni ko mbibona, kuko kuba umuntu azi aho umubiri w’uwo yishe uri ntahagaragaze bijyanye na Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo kandi upfobya aba afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Turakomeza kubigisha ngo berekane aho iyo mibiri iri, kuko iyo umuntu atarashyingura uwe mu cyubahiro atumva atuje na gato, ariko n’uriya wamwishe ntatuje kuko ahorana icyoba cy’uko byazamenyekana, kandi ateye iyo ntambwe yaba akoze kuko n’ubundi kubabarirwa byo imbabazi bamaze kuzihabwa.”

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, avuga ko kwigisha bizakomeza kugeza igihe baviriye ku izima bagatanga aya makuru kuko n’iyi mibiri igenda iboneka iba yaturutse kuri izo nyigisho.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE