2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba miliyoni 8 yatawe muri yombi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-26 08:53:58

 
Share on:
 
Yasuwe:416
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa w’imyaka 23 ukekwaho kwiba amadolari y’amanyamerika 2200 n’amanyarwanda 6,800,000, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali.

JPEG - 78 kb
Uwatawe muri yombi akurikiranweho kwiba amafaranga miliyoni zisaga 8

Uyu mukobwa yafatiwe iwabo mu murenge wa Cyato, aho yahise atabwa muri yombi, icyakora we agahakana kwiba uriya mubare w’amafaranga, akavuga ko yatwawe n’umuzamu w’aho yakoraga akamuhaho make.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’abaturage ba muri uyu murenge wa Cyato, bikanashimangirwa n’umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, ngo uyu mukobwa usanzwe ari uwo mu mudugudu wa Gasasa mu kagari ka Bisumo, mu murenge wa Cyato muri aka karere ka Nyamasheke, yafatiwe kwa Nyirasenge mu mudugudu wa Mutuntu muri aka kagari, ubwo yari avuye i Kigali ku wa 18 uku kwezi, agakurikirwa n’amakuru amushakisha yavugaga ko asize yibye ariya mafaranga.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa watangiye akazi ko mu rugo afite imyaka 16 gusa, aho yakoze mu mujyi wa Rusizi n’ahandi, ngo yari amaze iminsi 9 gusa akorera mu rugo rwo mu mudugudu wa Nakabwana, akagari ka Kibagabaga, mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Umugore wo muri uru rugo rushya yakoreragamo ngo yashyize ariya mafaranga mu cyumba yiteguraga kujya kuranguza ibyo asanzwe acuruza, ariko yibagirwa gusiga agikinze.

Uyu mukobwa ngo yamucunze ku jisho yinjiramo afata ariya mafaranga yose n’ibikapu 2 by’imyenda ahita atega iyihuse asubira iwabo mu murenge wa cyato i Nyamasheke, aruhukira kwa nyirasenge.

Ngo byabanje kugorana kumumenya kuko abakoresha be batari barigeze bita ku mazina ye cyangwa ngo bamwake irangamuntu, ariko ku bw’amahirwe ngo umusore w’inshuti ye wahagendaga arayababwira batanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, bahamagara no mu karere ka Nyamasheke umukobwa atangira gushakishwa kugeza afashwe.

Amaze gufatwa icyakora yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko amafaranga yafashwe n’umuzamu w’uru rugo amuhaho amafaranga 60.000 gusa, undi ayaguramo imyambaro n’ibiribwa asubira iwabo, kandi ubwo yafatwaga aho yari ari ibyo biribwa byarahabonetse birimo agafuka k’umuceri, amavuta n’ibindi.

Umwe mu baturanyi be yabwiye Imvaho Nshya ati “Uyu mukobwa asanganywe ingeso z’ubujura kuko n’aho yakoze mu mujyi wa Rusizi yahibaga, muri uyu murenge na bwo turabizi twese ko yahoraga afatanwa insinga z’amatara ya tubura kenshi, akaba anazwiho guhinduranya n’amazina kuko ayari ari mu irangamuntu ya mbere ari na yo ari mu byiciro by’ubudehe atari yo yagaragajwe amaze gufatwa, tukibaza n’impamvu y’ihindagura ry’aya mazina.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien na we yemeje iby’iri tabwa muri yombi ry’uyu mukobwa, agira ati “Ni byo yatawe muri yombi ngo abazwe aya mafaranga bivugwa ko yibye aho yakoraga mu karere ka Gasabo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo igihe iperereza rikomeje.”

Yasabye abakoresha abakozi mu ngo kujya babanza kumenya amazina yabo, abakozi na bo bakarangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo ingeso nk’izi zirindwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE