2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Imihanda yo mu mujyi yose igiye gushyirwaho amatara

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-25 09:17:03

 
Share on:
 
Yasuwe:352
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bavuze ko batewe impungenge n’ibice bimwe by’umujyi wa Muhanga bidafite urumuri rusange (Eclairage Publique) ku buryo bahamburirwa ibikoresho bitandukanye birimo n’amafaranga, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye gucanira imihanda yose kugira ngo Abaturage bagire umutekano.

JPEG - 286.1 kb
Bimwe mu bice by’umujyi wa Muhanga nta matara byagiraga

Hashize igihe kitari kinini abaturage bavuga ko hari ibice bamburirwamo kandi impamvu ikaba ituruka mu kuba bitarimo urumuri rusange, ku buryo byorohera abajura kwambura abaturage ibyo bafite, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabafasha ibi bice bitabona mu masaha y’ijoro bigashyirwamo uru rumuri rusange.

Bimwe muri ibyo bice biteye impungenge abaturage harimo umuhanda Kabgayi-Ruhango, cyane ahitwa muri Rugeramigozi, Kibiligi ku muhanda nyabagendwa wa kaburimbo, ndetse n’ibice byo mu Cyakabiri aho bavuga ko hari amwe mu matara usanga atabona noneho abajura bakitwikira uwo mwijima bakambura abaturage kandi hakiri kare.

Musanabandi Daniel wo mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko kuba umujyi urimo gukura usanga n’abajura barushaho kwiyongera ku buryo ubuyobozi budafashe ingamba zo kurwanya no guhangana n’aba bajura byateza abaturage ibibazo kuko hari abantu benshi bamaze igihe bataka ko bamburirwa muri ibi bice.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Tumaze igihe tubibwira inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, tuzereka ahantu hatubangamiye kandi nta mugoroba n’umwe abaturage badataka ko bambuwe amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byabo, badufashe rwose badushyirireho amatara abona.»

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uwamariya Béatrice, Meya w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko bagiye gusaba abakozi bafite mu nshingano ibikorwaremezo ko bihutira gusimbura amatara yose atakibona muri ibi bice, kugira ngo abaturage ntibazongere kwikanga ko bashobora kuhamburirwa.

Yagize ati “Hari amatara meza twatangiye gushyira ku mihanda kandi amara igihe kinini atanga urumuri rwiza, turizera ko iki kibazo cy’abajura bitwikira uyu mwijima kigiye kurangira kubera ko usibye no kuba amatara atakibona hari inzego zishinzwe umutekano kandi zafashe ingamba zo kubarindira umutekano ndetse no mu gihe hazaba habona.»

Uretse ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’umwijima, aba baturage bavuga kandi ko babangamiwe n’imodoka ziparika mu muhanda w’amabuye ugana mu isoko, ugasanga bigora abanyamaguru guhita.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko ikibazo cy’izi modoka burimo gushaka ahandi zaparika hatabangamiye abaturage ndetse ntihanabangamire imikorere y’izo modoka.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE