2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke:Habonetse igisubizo kirambye cy’ibiza byibasiraga ubuhinzi bwo mu bishanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-25 08:50:25

 
Share on:
 
Yasuwe:67
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bitewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’akarere ka Gakenke mu mwaka ushize wa 2016, bigahitana abantu, ndetse bigakurikirwa no kurengerwa kw’imyaka mu bishanga, kuri ubu hashyizweho uburyo bwo guhangana n’iki kibazo cyatumaga umusaruro uba muke.

JPEG - 317.2 kb
Ikibazo cy’ibiza byangizaga imyaka cyafatiwe ingamba zihamye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, imaze gusuzuma imiterere y’imisozi ihanamye n’uburyo amazi yisuka mu tubande tw’ibishanga akarengera imyaka yahinzwe, byatumye ifatanya n’abaturage mu gushakisha igisubizo kirambye, kizatuma inzara iterwa n’ibiza icika burundu muri ako gace k’imisozi ihanamye.

Mukamwiza Jeanne d’Arc, Umuyobozi muri FAO Rwanda, yagize ati “Tumaze kubona uburyo abantu n’ibintu bahitanwe n’ibiza muri aka karere, twatekereje icyo twakora, bituma uyu muryango ushora amafaranga ibihumbi 941, aho abakozi bacukuye imigende hirya no hino yo kuyobora amazi ngo atazongera kurengera imyaka y’abaturage. Ubu abaturage basigaye bahinga bakeza, bagasarura imyaka yabo inshuro 3 ku mwaka”.

Asobanura uko ayo mazi afatwa, Mukamwiza yagize ati “Abaturage 1091 bakoze ibishoboka, mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa baba bamaze gucukura imigende iyobora amazi, n’aho biri ngombwa ayo mazi akabungwabungwa mu rwego rwo kuzayakoresha no mu gihe cy’izuba nko mu cyi.Abaturage bakora muri icyo gihe bahembwaga amafaranga igihumbi ku munsi, bituma barwanya ubukene ndetse babona ifunguro rya buri munsi”.

Umwe mu baturage witabiriye guhinga muri ibyo bishanga witwa Mukasharangabo Appolonia, yagize ati “Twabonye igisubizo kirambye kuko buri gihe aha hantu hahoraga amazi, bigatuma duhinga inshuro imwe ku mwaka none ubu dusigaye duhinga incuro 3, ubu twejejemo ibigori, duhita dusubizamo ibishyimbo, naho mu kwezi kwa Kanama tuzahita dushyiramo ibirayi, nta bwo tuzongera kwicara tudahinze ukundi nk’uko byahoze mbere”.

Mu buhamya bw’abahinzi, bagaragaje ko mu bishanga bya Gashenyi, Karambo na Nemba mu mirenge 3 igize akarere ka Gakenke, babonye umusaruro batigeze babona mbere y’iyi gahunda, aho umuturage asigaye yeza toni 5 n’igice kuri hegitari.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE