2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-14 10:13:18

 
Share on:
 
Yasuwe:488
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00)
Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30)

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki 14 Mata 2017 yerekeza muri Nigeria aho ku cyumweru taliki 16 Mata 2017 izakina na Rivers United mu mukino wa nyuma w’ijonjora mbere yo kujya mu matsinda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “ Total CAF Confederation Cup 2017”.

Uyu mukino uzabera kuri Liberation Stadium mu mujyi wa Port Harcourt ku bilometero 447 uvuye Lagos mu murwa mukuru.

JPEG - 256.9 kb
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo bari mu myitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Nigeria (Foto Bugingo)

Nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Nigeria, umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yatangarije Imvaho Nshya ko n’ubwo iyi kipe ya Rivers United idatsindirwa iwayo afite icyizere cyo kuyisezerera.

Ati “Dufite icyizere, abakinnyi bose bameze neza kandi bariteguye”.

Yakomeje avuga ko yabwiye aba bakinnyi ko amahirwe aza rimwe mu buzima ko bagomba gukora iyo bwabaga bakitwara neza.

Yagize ati “Turabizi ko Rivers United ari ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntabwo tugiye gutsindirwa hariya, morali dufite, imyitozo tumaze iminsi dukora y’imbaraga, abakinnyi bose nibitanga hariya nk’uko twitangaga mu myitozo dufite icyizere ko tuzitwara neza”.

Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 11 idatsindwa umukino n’umwe muri shampiyona mu gihe Rivers United ubu muri Nigeria itarimo kwitwara neza ndetse ikaba iri mu myanya ya nyuma. Masudi avuga ko uku kwitwara neza muri shampiyona bigomba kubaha imbaraga zo gukomeza kwitwara neza ariko ko ibya Rivers United batabigenderaho.

Umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye, Sibomana Abouba wari umaze iminsi afite imvune yatangaje ko ubu ameze neza igisigaye ari ukugaruka mu bihe bye. Yakomeje avuga ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwitwara neza muri uyu mukino wa Rivers United.

Ati “Icyo tureba ni ukugenda tukitwara neza, kuko uyu mukino ni wo uzatuma dukomeza ariko uko ndeba abakinnyi bameze ndahamya ko tuzitwara neza”.

Sibomana akaba avuga ko nk’ikipe bafite gahunda yo gukina basatira izamu bose rimwe kandi bakanazibira bose hamwe.

Masudi hari icyo yasabye abafana

Masudi yasabye abafana gukomeza kubaba hafi no kubasengera kugira ngo bazitware neza.

Ati “Ubu Rayon Sports igiye guhagararira u Rwanda nituramuka dukomeje bizaba ari amateka akomeye ku Rwanda”.

Yakomeje avuga ko igihe Rayon Sports ikomeza ikagera mu matsinda byashoboka ko yanagera kure yewe no ku mukino wa nyuma.

Ati “Ni amahirwe ku Rwanda kuko natwe twagira amakipe arenze abiri yajya ahagararira u Rwanda mu mikino ya Afurika”.

Uyu mukino uzayoborwa na Mustapha Ghorbal nk’umusifuzi wo hagati, Mohammed Serradji na Brahim El Hamlaoui Sid Ali bo ku mpande bose bakaba bakomoka muri Algeria.

Abakinnyi Rayon Sports ijyana muri Nigeria

Aba ni Ndayishimiye Eric “Bakame”, Mutuyimana Evariste, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Irambona Eric, Sibomana Abouba, Niyonzima Olivier “Sefu”, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio, Mugisha François, Nova Bayama, Manishimwe Djabel, Moussa Camara, Nsengiyumva Moustafa na Tidiane Kone.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE