2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muri Mukura VS abakinnyi bishe bagenzi babo muri Jenoside

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-08 13:04:55

 
Share on:
 
Yasuwe:1017
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kayitare Leon Pierre wari umukinnyi wa Mukura mu 1994 akaba kuri ubu ari umujyanama mu bya Tekinike muri iyi kipe agaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abakinnyi bakinanaga bagize uruhare mu kwica bagenzi babo birengagiza icyabahuzaga.

Ibi yabivuze mu buhamya burebure yahaye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye kirambuye ku mateka ya Jenoside muri iyi kipe yabarizwaga muri Perefegitura ya Butare.

Inshamake kuri Mukura VS

Mukura Victory Sports ikomoka ku ikipe yitwa ’’Victoria’’ yashinzwe n’abapidiri b’Ababiligi mu 1940 iza guhuzwa n’ikipe ya Komini Mukura, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Butare bivamo Mukura Victory Sports mu 1963.

Iyi Victoria yahanganaga n’amakipe yo mu gice cy’Amajyepfo ari yo Amaregura y’i Nyanza, Amagaju yo mu Bufundu na Seminari ya Nyakibanda. Naho mu Majyaruguru hakaba Rutongo, Byumba (yaje kubyara Kiyovu) na Nyakabingo.

Mukura yahuzaga abanya Butare bagasabanira kuri Sitade Huye yubatswe mu 1974. Yatwaye ibikombe 3 bya ’’Trophee Habyarimana’’ umuntu yagereranya n’igikombe cy’Amahoro cy’ubu mu 1978 ubwo yanyagiraga Rayon Sports ibitego 5-1, itsinda Panthere ibitego 2-1 mu 1986, itwara igikombe cya nyuma itsinze Steal kuri Penaliti 4-2.

Mbere gato ya Jenoside, hajemo amacakubiri mu muryango wa Mukura bamwe bafungwa bazira kwitwa ’’Ibyitso by’inkotanyi’’. Kayitare Leon Pierre watangiye gukinira Mukura VS mu 1992 avuga ko mbere gato ya Jenoside abakinnyi n’abayobozi bari babanye neza nyuma bamwe batangira gufungwa ngo ni iby’ibyitso by’inkotanyi. Abo ni Gakuba Paul wari umucuruzi ukomeye wanabaye Perezida wa Mukura igihe kirekire aza kugwa muri gereza.

Kayitare ati ’’Hagati y’ubuyobozi n’abakinnyi nta kibazo cyari gihari kigaragara. N’abakinnyi nta kintu kigaragara cyarangaga ko badashyize hamwe kuko burya abakinnyi ni abantu bakunze kuganira, baba bamenyeranye kuko baba bazi uko imvune zo gukina zingana’’.

Yakomeje agira ati “ Mu 1990, bafunze abayobozi benshi n’abakunzi benshi mu gihe cy’ibyitso. Urebye nibwo hatangiye kuza uruntu runtu ngo Abayobozi ba Mukura bafunzwe ni abatutsi bituma n’abakinnyi batangira kugenda bakora udutsiko tutagaragara ariko wacukumbura neza ukatubona’’.

Muri ubu buhamya, Kayitare avuga ko abakinnyi baje kwinjizwamo Politiki y’urwango n’abari abayobozi ba Mukura barimo uwitwa Semwaga Felix, wari Perezida nyuma gato yo gufungwa kwa Gakuba Paul.

Kayitare ati ’’Nka Semwaga yabaye Perezida wa Mukura, ubona anabirwanira cyane. Nko mu gihe cya Ndadaye wari Perezida w’u Burundi wapfuye mu 1993, nk’umuntu wari umuyobozi yaratinyutse aravuga ngo Perezida w’u Burundi arapfuye ngo abantu bararye bari menge kuko ibyo abatutsi bakoze (mu Burundi) ngo ni inkotanyi byose, niba Perezida ameze gutyo, ntiyari kugira umutima wo kugira umukinnyi ahisha. Niba ameze gutyo, ni byo yatoje abakinnyi’’.

Muri Jenoside, bamwe mu bakinnyi bishe bagenzi babo

Kayitare avuga ko muri Jenoside bamwe mu bakinnyi bari baracengewe n’ingengabitekerezo ya Jenoside birengagije ubushuti bari bafitanye na bagenzi babo bakinanaga, bafata iya mbere mu kujya kubahiga, banica abatutsi muri rusange ndetse n’abandi bakabafitiraho urugero nk’abantu bari bazwi icyo gihe ’’Aba Star’’ .

Kayitare yifashishije ingero yabashije kumenya yagize ati ’’Mu bakinnyi bagize uruhare mu kwica bagenzi babo navuga nk’uwitwa Gashirabake Assoumani we ndamuzi kuko twari duturanye ni umuntu wagiye kwica bagenzi be ndetse n’abandi muri rusange. Hari n’uwitwa Ignace wari utuye i Tumba. Hari n’abandi bagiye bavugwa, bari kure yanjye, sinanababonye ariko baravuzwe’’.

Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abakinnyi n’abayobozi ba Mukura 28. Abo ni Gakuba Paul, Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Félicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camile, Sitaki Charles, Théophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugène na Rutiyomba Janvier.

PHari n’ababaye intwari, barimo n’abamurokoye

Kayitare anagaragaza ko hari n’abakinnyi babaye intwari barokora abandi bakinnyi barimo Rutayisire Emmanuel warokoye umukinnyi witwaga Runuya, Rubatu Jean wari umaze igihe gito ahagaritse gukina wamurokoye, uwitwa Ntwari Mathias alias Gashubi n’uwitwaga Gaparasi.

Kayitare ati ’’Nkanjye narahigwaga, ariko nagize amahirwe. Muri Jenoside nari maze igihe ntaba i Butare buri munsi ntaha ahubwo mu mpera z’icyumweru ku buryo hari abakekaga ko ntahari. Ariko n’abari bazi amakuru yanjye hari abagiye bamfasha bari banzi ko ndi umukinnyi wa Mukura na ba bakinnyi twabyirukanye babaga bazi amakuru yanjye bakamenya igihe ngomba kwimuka kuko nshobora guterwa’’.

Nyuma ya Jenoside, ku busabe bwa Paul Kagame wari Visi Perezida, Mukura yasubijweho

Kayitare ati ’’Byari bigoye kuko abakinnyi bamwe bari barapfuye abandi baratatanye.Icyabaye ni uko benshi mu bakunzi n’abakinnyi ba Mukura bari i Kigali ari bo bishyizeho hamwe bakora Mukura yahereye i Kigali’’.

Padiri Mugengana Wellars wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Mukura avuga ko Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe ari we wasabye ko Mukura yagarukaho.

Ati ’’Hari umunyamuryango wacu witwaga Gasarabwe Jean Damascene yatubwiye ko abisabwe n’uwari Visi Prezida, yamubajije ati ikipe yitwa Mukura irihe? undi ati barabishe, aramubwira ati wakora uko ushoboye ukongera ukayihuza ikipe itangira gutyo ikajya iba i Kigali, ikaza gukinira i Butare kugeza mu 1997, ije kuba i Butare burundu’’.

Padiri Mugengana na Kayitare Leon Pierre bemeza ko Mukura yagize uruhare mu gutuma abanyarwanda bongera gusabana no kumurikira imitima yari mu mwijima.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE