2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Hari gutegurwa irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-08 11:30:52

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” rirategura buri mwaka irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubusanzwe iri rushanwa ryatangiye ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC mu rwego rwo kwibuka Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe ndetse irushanwa rifata izina rya “Gisembe Memorial Tournament”.

Nyuma FERWABA yaje gufata iri rushanwa ngo rijye riba hibukwa abantu bose bari mu mukino wa Basketball bazize Jenoside.

JPEG - 236.2 kb
Rutare Pierre (ufite ibikombe 2) yari Perezida w’Inkuba BBC, yishwe muri Jenoside

Uyu mwaka wa 2017 nk’uko bitaganzwa n’umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard iri rizaba mu byiciro 2 nk’uko bisanzwe.

Avuga ko bifuza ko taliki 26 Gicurasi kugeza 04 Kamena 2017 hazazaba irushanwa ry’umukipe y’imbere mu gihugu mu bagabo n’abagore nyuma taliki 09-11 Kamena 2017 habe irushanwa ry’amakipe 4 ya mbere yo mu Rwanda hiyongereyeho ayo hanze y’u Rwanda azaba yatumiwe.

Umwaka ushize wa 2016, ikipe ya Patriots ni yo yegukanye igikombe itsinze Boundes yo muri RDC amanota 66 kuri 64 naho mu bagore, Berco Star BBC y’i Burundi yegukana igikombe itsinze APR BBC ku manota 58-55.

Abibukwa by’umwihariko muri Basketball

Mu bakinnyi hari Ntarugera Emmanuel “Gisembe”, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel “Mbingisa” Kabeho Auguste “Tutu”, Munyaneza Olivier “Toto”, Mutijima Theogene “Riyanga”, Murenzi JMV, Hitimana Nice, Mukotanyi Desire, Twagiramungu Felix “Rukokoma”, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco , Kamanzi “Majoro” , Munyawera Raymond, Gatera Yves (Espoir BBC), Florence “Kadubiri” ( MINITRAPE BBC), Esperance (Nyarugenge BBC na MINITRAPE BBC), Gasengayire Emma (UNR), Mugabo Jean Baptiste (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Rutabana (INKUBA BBC & OKAPI BBC), Cyigenza Emmanuel (INKUBA BBC & Terror BBC), Christian (INKUBA BBC), Nshimayezu Esdras (UNR BBC), Nzamwita Tharcisse (MINIJUST BBC) na Siboyintore (MINIJUST BBC).

Abayobozi: Rugamba Gustave (Umubitsi wa Espoir BBC), Kabayiza Raymond (Visi Perezida wa Espoir BBC) na Rutare Pierre (Perezida w’ INKUBA BBC).

Abatoza: Nyirinkwaya Damien (Espoir BBC).

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE