2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-05 08:58:24

 
Share on:
 
Yasuwe:205
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, ngo bitewe n’indwara yibasiye iki gihingwa yitwa Nkongwa.

Abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Musanze baremeza ko aka gakoko kibasira ibigori gahari koko, ariko ngo hari imiti yabigenewe yo guhangana nako.

Umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Muko yagize ati: “Kuri ubu turahangayitse cyane kubera indwara ya nkongwa iza igafata ibigori nyuma y’ibyumweru 3 umuhinzi amaze kubitera, ubu ni ukwirirwa mu mirima tudukuramo ariko nta bwo izi nkongwa zishobora gushiramo, twabibwiye abashinzwe iterambere mu tugari, agoronome mu murenge ariko na n’ubu ntabwo turabona umuti”.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko ubu batewe impungenge cyane no kuzabona ubwishyu bw’inguzanyo bafashe mu mabanki mbere yo guhinga, ngo hakiyongeraho n’amafumbire baguze amafaranga menshi, aha rero ngo akaba ari ho ahera asaba inzego zibishinzwe kubashakira umuti wa kariya gakoko, kuko bitabaye ibyo bazicwa n’inzara cyangwa ngo bagahangana n’imanza z’ubwishyu muri za banki.

JPEG - 207.4 kb
Nkongwa yibasiye ibigori mu bice bitandukanye

Camille Hodali, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Musanze, aravuga ko aka gakoko kitwa Nkongwa karimo kwibasira igihingwa cy’ibigori gahari koko, ariko ngo hari imiti ihari yagenewe guhangana nako, bityo aba bahinzi bakaba bakangurirwa kuyikoresha kuko ngo iyo uyu muti ukoreshejwe hakiri kare aka gakoko kadashobora kwibasira ibigori.

Muri iki gihe hirya no hino harimo kugenda haboneka ibyonnyi bidasanzwe bishobora kwangiza imyaka y’abaturage, abahinzi bakaba bakangurirwa kujya basura imyaka bahinze kenshi, kugira ngo mu gihe babonye indwara idasanzwe mu myaka yabo bajye batangira amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira hakiri kare.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE