2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-05 06:06:53

 
Share on:
 
Yasuwe:1528
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u Rwanda, nyuma y’imyaka isaga itatu babisabye.

Aba bahawe ubwenegihugu ni Rukundo Miti Mibunda Colette ukomoka muri Congo, na Robert Arnord Schkrupy ukomoka mu Busuwisi.

Bose bishimira kuba bahawe icyemezo kibemerera kuba abenegihugu b’u Rwanda, kuko ngo kuri bo kwitwa abanyarwanda bibateye ishema.

JPEG - 174.5 kb
Bagaragaje ko batewe ishema no kwitwa abanyarwanda (Foto Magarambe T)

Arnord Schkrupy yavuze ko icyatumye asaba kuba umunyarwanda ari uko yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu iterambere, ndetse n’ubumwe yasanganye abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Kuba umunyarwanda ni ubukungu bukomeye mutazi, iki gihugu kirubashywe mu ruhando mpuzamahanga, gifite iterambere, bafitanye ubumwe n’urukundo rukomeye kandi baranyuze mu makuba akomeye ya Jenoside, nahisemo kuba umunyarwanda kuko mbakunda kandi nanjye binteye ishema kuba umunyarwanda.”

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu Gakumba Vincent, mbere yuko barahira, yabanje kubasobanurira ibisabwa ngo wemererwe kuba umwenegihugu w’u Rwanda.

Yagaragaje ko mu bisabwa ngo umuntu yemererwe ubwenegihugu birimo kuba usaba ubwenegihugu yarashakanye n’umunyarwanda cyangwa umunyarwandakazi, kuba yarigeze kuba umunyarwanda nyuma y’igihe kirekire akabireka, hamwe no kubusaba ku bushake.

Uyu muyobozi yasabye abahawe ubwenegihugu kubaha amahameremezo n’itegeko Nshinga by’u Rwanda, yagize ati “Mugomba kubaha itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko, gahunda y’ubumwe bw’abanyarwanda, no guharanira icyateza igihugu imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, yavuze ko kuba umunyarwanda ari iby’agaciro gakomeye, anibutsa aba bahawe ubwenegihugu ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda bose.Yagize ati “Kuva ubu mufite uburenganzira bwo gutura aho mushaka, guhabwa irangamuntu, gutora no gutorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yakomeje avuga ko muri aka karere bamaze kwakira abanyamahanga bane basabye kuba abenegihugu mu gihe cy’imyaka itatu, kandi bose bakaba barashakanye n’abanyarwanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE