2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibigo 120 by’ubucuruzi byo muri Maroc biri kwiga ku isoko ryo mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-04 05:14:20

 
Share on:
 
Yasuwe:196
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibigo 120 z’ubucuruzi bitandukanye byo muri Maroc biri mu Rwanda bireba aho gushora imari mu nzego zitandukanye hagamijwe kuzamura umubano, iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko abo bashoramari bitezweho kuzamura ubukungu mu nzego nyinshi.

Ubwo ku ya 3 Mata 2017 abahagarariye ibyo bigo by’ishoramari byo muri Maroc, byiganjemo ibyo mu bwubatsi, inganda, ubuhinzi, uburezi, amabanki n’ibindi bagiranaga ibiganiro birambuye hagati y’inzego z’u Rwanda zirimo abikorera (PSF) na RDB, bagaragaje ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ugiye kwagura ibikorwa by’iterambere ku mpande zombi.

Umuyobozi w’agateganyo mu ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari muri RBD, Winifred K. Ngangure yavuze ko kuva Abanya -Maroc batangira kuzamura umubano n’u Rwanda, hari ibigo bimwe byatangiye kubaka inganda zabyo mu Rwanda.

Ati “Inyinshi muri zo [kompanyi] hari iziri mu bikorwa by’inyubako, ibaruramari, ubwubatsi, ubuganga; izo zose turabona ko zijyanye n’imigambi igihugu gifite mu ishoramari cyangwa mu kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu.”

Uyu muyobozi yatangaje ko muri rusange ibikorwa by’abo bashoramari bagaragaje icyifuzo cyo gushora imari mu Rwanda, bibarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani yavuze ko hari kompanyi zirimo iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda kandi ko n’Abanyarwanda bafite ibikorwa bashoramo imari mu by’ubukungu mu gihugu cya Maroc bafite amahirwe menshi.

Muri iki cyumweru gusa, ibigo 19 byamaze gusinya amasezerano yo gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda.

Ibiganiro byibanze ko buryo ishoramari ryahuza Afurika, byahaye umwanya abikorera n’abacuruzi bo mu Rwanda kuganira imbonankubone n’abo bashoramari, bereka bagenzi babo inzego zitandukanye z’imirimo n’ubucuruzi bashobora kwerekezamo imari yabo mu rwego rw’iterambere hagati y’ibihugu byombi rizamuwe n’inzego z’abikorera.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE