2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda ruri imbere mu burenganzira bw’umugore – Prof Rugege

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-30 11:01:00

 
Share on:
 
Yasuwe:243
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege asanga u Rwanda ari kimwe mu bihugu byashyize imbere politiki yo kwita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa, by’umwihariko ku bijyanye no kubungabunga ubuzima bwabo.

Gusa ariko asaba ko amategeko arebana n’uburenganzira bw’abagore asobanurwa akamenyekana.

Akomeza avuga ko hakirimo ibibazo abagore n’abakobwa bagihura na byo birimo ihohoterwa rishingiye kugitsina rigomba kuranduka n’ibindi.

Prof. Rugege yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa 30 Weururwe 2017 mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku bufatanye n’ihuriro mpuzamahanga ry’abagore “Womens Link Worldwide” aho mu gihe cy’iminsi ibiri abayobozi b’Inkiko z’Ikirenga bo mu bihugu bisaga bitanu harimo n’u Rwanda barimo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo korohereza abagore n’abakobwa kubona uburenganzira ku buzima bwiza, ubuvuzi, kurwanya ihohoterwa ribakorerwa n’ibindi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije ko nubwo abayobozi bashinzwe ibirebana n’ubutabera bagiye kwiga ku bibazo bireba ubuzima bw’abagore, asobanura ko hakirimo utubazo bazigaho dukeneye kubonerwa umuti mu buryo bwihuse, cyane ko hakiri ibibazo byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana bashyingirwa bakiri bato, ugasanga ababigizemo uruhare ntibahawe ibihano bakwiye nk’uko itegeko ribiteganya.

Akomeza asaba ko n’inzego z’ubucamanza zisabwa guha umwihariko imanza nk’izo z’abana bashyingirwa ari bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance, we yagize ati “U Rwanda rwafashe iya mbere mu guharanira ko abagore n’abakobwa bagira uburenganzira ku buzima, nk’ubu hashyizweho ibigo isange ‘one stop center’ hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwita no gufasha abahohotewe, harimo n’ikoranabuhanga rifasha gupima ibimenyetso byakwifashishwa mu nzego z’ubucamanza ku gihe bitarangirika”.

Ibyo na none byagarutsweho na Komiseri Margueritte May Macaulay uhagarariye Ishami ryita ku burenganzira bw’abagore ku isi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE