2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inkongi yibasiye gereza ya Kimironko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-31 08:06:03

 
Share on:
 
Yasuwe:566
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gereza y’akarere ka Gasabo , izwi nk’iya Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatatu ku ya 31 Werurwe 2017.

Iyo nkongi yatangiye mu ma saa mbiri n’igice z’iki gitondo, umwotsi mwinshi wijimye utangira gupfupfunuka mu nyubako z’iyo gereza zegereye amarembo.

Abagororwa n’abakozi bagaragaye bahengereza mu madirishya, ndetse humvikana urusaku rw’amasasu, bikekwa ko yari ayo guturisha abagororwa ngo hato hatagira uwihisha mu kavuyo agatoroka.

JPEG - 38.9 kb
Umwotsi mwinshi wasohokaga muri gereza

Nyuma gato, inzego z’umutekano, polisi n’ingabo zatabaye, zitwaje imodoka zizimya inkongi enye, abagororwa bimurirwa mu cyumba kitarimo inkongi.

Komiseri Mukuru wa RCS, Rwigamba Andrew yabwiye itangazamakuru icyateye iyo nkongi kitaramenyekana, naho barindwi bakaba bakomeretse bidakanganye.

Ati “Nta bantu benshi bakomerekeyemo uretse abahungaga bakomerekeyemo udusebe dutoya byoroheje nabo bari buvurirwe hano.”

Yasobanuye ko nta numwe mu bagororwa wakomeretse, anyomoza abavuga ko muri gereza humvikanye amasasu.

Mu byo umuriro wangije harimo amahema yacumbikiraga abagororwa, n’ibikoresho byabo, birimo isaso, imyenda n’ibikoresho by’isuku.

Hari hashize igihe gito indi gereza ya Nyarugenge, 1930 ifashwe n’inkongi, kuri ubu abari bayifungiwemo bimuriwe muri gereza nshya ya Mageragere.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE