2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-30 09:32:15

 
Share on:
 
Yasuwe:693
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, FARG, barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga angana n’ibihumbi 9 bakatwa buri gihembwe yo gukoresha mu mushinga w’uburozi bw’ingurube batangije.

Aba baturage bifuza ko nibura bajya bakatwa ibihumbi 2, kugira ngo basagure ayo gukemuza bimwe mu bibazo bafite.

Bamwe muri aba bagenerwabikorwa baganiriye n’Imvaho Nshya, batangaza ko mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2016 ari bwo bicaye hamwe bagatekereza uburyo babyaza umusaruro amafaranga y’inkunga Leta ibagenera.

JPEG - 309.7 kb
Mukarusenga Ernéstine, umwe mu bayobozi b’itsinda ry’abahabwa inkunga na FARG

Ku mafaranga agera ku bihumbi 22 buri mugenerwabikorwa yafataga buri gihembwe cy’amezi 3, bishyize hamwe, batekereza umushinga wo korora ingurube, maze uko bahawe ya mafaranga bakigomwaho ibihumbi 9, batangiza umushinga.

Kuri ubu bamaze gukora itsinda, n’umushinga wabo watangiye kubona icyerekezo nk’uko Mukarusenga Ernéstine, umwe mu bayobozi b’iri tsinda abitangaza.

Avuga ko ubu nyuma y’umwaka umwe, bamaze kubaka ikiraro cy’amabati 42, bororeyemo ingurube 6, ebyiri muri zo zikaba zarabwaguye.

Kuri ibi hakiyongeraho ko bamaze kugira ibikoresho bihagije bijyanye n’ubu bworozi, ndetse bafite n’umushumba uzitaho umunsi ku munsi.

Icyo abagize iri tsinda bagaragaza nk’imbogamizi ubu, ni uko bifuza ko ubwo umushinga wabo wamaze kubona icyerekezo, bakoroherezwa ntibakomeze kujya bakatwa ya mafaranga ibihumbi 9 kuri buri gihembwe, ahubwo ngo nibura bakajya bakatwa amafaranga ibihumbi 2, kugira ngo inkunga bahabwa ibafashe kugemura ibibazo by’imibereho baba bafite mu miryango yabo.

Mukarusenga Ernéstine ni byo agarukaho agira ati “Twagize igitekerezo cy’uko amafaranga ibihumbi 9 dukatwa yagabanuka, nibura tukajya dukatwaho ibihumbi 2, kugira ngo natwe tujye twikenura. Kubera ko hagati aha habayeho ikibazo cy’amapfa, kandi ayo mafaranga ibihumbi 13 twasigaraganaga ni makeya ku gukemura ibibazo duhura nabyo mu rugo.”

Akomeza agira ati “Twifuzaga ko twagerageza nibura ibihembwe 3, ya mafaranga tukayazigama, tukayakemuza bya bibazo dufite mu rugo.

Ubuyobozi bw’akarere icyifuzo cyacu bwari bwaracyumvise, butubwira ko twandikira ubuyobozi bw’umurenge, tubamenyesha ubusabe bwacu, ariko ubuyobozi bw’umurenge butubwira ngo bya bihumbi 2 ni makeya, ngo nibura agomba kuba ibihumbi 5.”

Uwineza Furaha na we ari muri iri shyirahamwe ry’abagenerwabikorwa ba FARG boroye ingurube, avuga ko amafaranga ibihumbi 9 bakatwa ari menshi, kandi umushinga wabo waratangiye kugenda utera imbere.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni imbogamizi ku mafaranga badukata, kuko twatangiye twiga umushinga badukata amafaranga ibihumbi 9 kugira ngo tubashe kubaka ibiraro, kugura ingurube,…ubu zatangiye kororoka, ubu dusaba ubuyobozi ko bwatwemerera noneho tukajya dukatwa amafaranga make, nibura ibihumbi 2 kugira ngo tubashe gukemura ibibazo byo mu bizima bwacu, ariko ntabwo baratwemerera.”

Niyonzima Jean Pièrre, Umukozi w’umurenge wa Nyarubuye ushinzwe imibereho myiza, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bugiye gukora igenzura bwasanga kugabanya amafaranga abagize iri tsinda bakatwa nta kibazo ryateza, bahabwe uburenganzira, kuko ngo n’ubundi amafaranga bayahabwa nk’inkunga ngo abafashe kwikemurira ibibazo.

Ati “Ubu ingurube zabo zimeze neza, n’ itsinda ryabo rimaze kugera ku bintu byinsHi.Ku kijyanye no kugabanya amafaranga nk’uko babyifuza, ni uko tutarakora igenzura ngo turebe amafaranga bafite kuri konti n’ibyo bakenera nko mu gihe ingurube zarwaye cyangwa ibyo kurya…Bibaye bihagije ku buryo bakwihaza, nta kibazo ku mafaranga, kuko uretse no kuyagabanya, no kuvaho ayo bakatwa yavaho; mu gihe umushinga ubwawo wihagije.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE