2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-29 12:33:14

 
Share on:
 
Yasuwe:1948
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un.

McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong Un mu cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro n’umunyakuru wa MSNBC ku kugabanyiriza ubwinyagamburiro Koreya ya Ruguru mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yagize ati “U Bushinwa bwonyine nibwo bushobora kugenzura Kim Jong-Un, kariya kana kabyibushye k’agasazi kayoboye Koreya ya Ruguru.”

JPEG - 49.3 kb
Kim Jong Un, Perezida wa Koreya ya Ruguru

Muri uku kwezi kandi undi musenateri, Ted Cruz nawe yari yavuze ko Koreya ya Ruguru, ikwiye gushyira ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba.

Daily Mail yatangaje ko igihugu cyahise gisohora itangazo rinenga cyane imvugo ya Sen. MacCain na Ted Cruz rivuga ko kitazihanganira na gato abantu batinyuka guhangara Perezida Kim Jong Un.

Itangazo riti “Kuba bagerageje guhangara ubusugire bw’ubuyobozi bukuru bwa Koreya ya Ruguru byerekana urwango bafitiye ingengabitekerezo yayo n’abaturage bayo; bimeze nkaho batangije intambara.”

JPEG - 51.1 kb
Senateri McCain ngo yaba yacanye umuriro hagati ya USA na Koreya ya Ruguru

Ryongeyeho ko Koreya ya Ruguru igiye gufata ingamba zikarishye zo kwirwanaho kuko yo yemeza ko Amerika isa nk’iyamaze gutangiza intambara.

Riti “Bazahangana n’ingaruka mbi zijyana no guhuragura ibigambo, bazabyicuza igihe cyararenze.”

Mc Cain nawe yavuze ko Kim Jong ashoje intambara yaba ahubutse kuko nawe yabihomberamo.

Mu mezi ashize Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bya misile, bituma na USA yohereza muri Koreya y’Epfo abasirikare benshi n’imbunda yo kubikumira mu gihe byaba birashwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE