2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uwahoze ayoboye Australia yaje mu Rwanda kureba amahirwe ari mu ishoramari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-27 10:23:40

 
Share on:
 
Yasuwe:558
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Maj. Gen. Michael Jeffery, wahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Australia, ari mu ruzinduko rugamije gushaka ubufatanye n’abashoramari bo mu Rwanda guhera kuri uyu wa 27 Werurwe 2017.

Uyu mukambwe uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi babarirwa muri 14 bazanye, bashaka guhuza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kivuga ko bazamara mu Rwanda iminsi itanu, biga ku buryo bafatanya n’abikorera bo mu Rwanda.

JPEG - 69.6 kb
Itsinda riyobowe na Maj. Gen. Jeffery mu biganiro n’ubuyobozi bwa RDB

Bashaka kandi gutembera ahantu hatandukanye mu gihugu, bagashaka inzego bashoramo imari, cyane cyane iz’ingufu, Ikoranabuhanga mu guhanahana Amakuru n’Isakazabumenyi (ICT), uburezi n’ubuhinzi.

Gen. Philip Michael Jeffery yayoboye Australia kuva mu 2003 kugeza mu 2008, mbere yaho yari guverineri w’Intara y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu mu 1993-2000.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE