2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-27 08:18:20

 
Share on:
 
Yasuwe:826
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka ushize wa 2016, bugahungabanya umutekano, bwatewe ahanini n’amapfa yatewe n’izuba ryavuye rikumisha imyaka abaturage bari barahinze.

Mu bihe bitandukanye Imvaho Nshya yagiye itangaza amakuru y’abaturage bo mu mirenge imwe irimo Remera, Kibungo, Rukira, mu karere ka Ngoma bataka ubujura bwiganjemo ubwo kumena amazu abajura bagatwara ibikoresho byo mu nzu, imyaka, n’amatungo.

Abaturage bagaragaza ko bibwa mu buryo bw’amayobera kuko ngo hari n’aho bibwa kandi hakorwa amarondo.

JPEG - 336.8 kb
SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma avugana n’itangazamakuru

Habimana Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Remera yagize ati “Ubujura burakabije cyane, ubu nta matungo tukigira bayatumazeho.Urinjira mu nzu wasiga igikoresho hanze gato, wasohoka ugasanga iryo gare bararitwaye, ihene,.. yaba ku manywa na nijoro ntibatinya, ibintu babitumazeho.”

SSP Janvier Mutaganda, uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma avuga ko ubushakashatsi buherutse gukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere_RGB ku buryo abaturage bishimiye serivisi bahawe muri 2016, ku bijyanye n’umutekano, abo mu karere ka Ngoma bagaragaje ko bishimira ko bafite umutekano ku kigero cya 90.9%, kandi byariyongereye kuko mu mwaka wari wabanje wa 2015 byari kuri 85.3%.

Ku rundi ruhande hari abaturage bo muri aka karere babajijwe muri ubu bushakashatsi, 82% bagaragaza bafite umutekano muke, baterwa nuko bugarijwe n’ubujura, mu gihe 18% aribo bagaragaje ko bafite umutekano, nta bujura bubugarije.

Kuri iyi ngingo y’umutekano muke ushingiye ku bujura bwa hato na hato abatuye i Ngoma bagaragaje, SSP Mutaganda avuga ko mu igenzura urwego rwa Polisi rwakoze rusanga ubujura bwagaragaye cyane bwaratijwe umurindi n’ikibazo cy’amapfa cyagaragaye muri aka karere no mu mu duce tw’intara y’Uburasirazuba, mu mwaka ushize wa 2016.

Yagize ati “Nibyo koko, mu mwaka wa 2016 ubujura bwariyongereye hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Ngoma, ahenshi byagiye biterwa n’amapfa yabaye abantu bagasonza, ugasanga yagiye mu murima w’umuntu atema igitoki, akiba ihene, inkoko,..kugira ngo abone amaramuko.

Twaragenzuye tubona hari aho byatewe nuko mu ntara y’Uburasirazuba, uduce twinshi twagize ikibazo cy’amapfa bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba mukeya.

Hariho abantu rero batazi kwirwanaho ngo bashake utundi turimo bakora nibura tubinjiriza amafaranga, ahubwo bakishora muri ibi bikorwa bibi by’ubujura.”

Uyu muyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma avuga ko abenshi mu bajura bagiye bafatwa babaga bibye imyaka, ibitoki, amatungo.. kandi abafashwe bashyikirijwe inkiko.

Avuga ko kuri ubu hakomeje gufatwa ingamba zo gukaza umutekano, no kwigisha abaturage kwirinda ubujura, dore ko n’ibihano byakajijwe.

Ati “Kwiba ni ingeso mbi, twagiye tubigisha, kandi n’ubu turakomeje. Ariko ubu iyo tugenzuye tubona bigenda bigabanuka kuko muri iki gihembwe cy’ihinga gishize (2017A) hari aho imyaka yagiye yera.

Ariko kandi dukomeza no kwibutsa abaturage ko ibihano byakajijwe kandi uwibye agafatwa, ajyanwa ahoyakoreye icyaha, akaba ariho akorerwa dosiye, kugira ngo n’abandi bibabere isomo.”

Mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage, mu karere ka Ngoma hashyizweho gahunda y’amarondo y’umwuga kugira ngo hakumirwe abagerageza guhungabanya umutekano w’abaturage, n’abazabigerageza batabwe muri yombi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE