2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-25 13:19:55

 
Share on:
 
Yasuwe:586
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika y’Epfo kuva taliki 10 kugeza 26 Werurwe 2017.

Bakoze amahurwa ku mukino mushya wo gusiganwa mu nzu “Cycling Track” ndetse banitabira shampiyona ya Afurika muri uyu mukino “African Continental Track Championships 2017”.

Aba bakinnyi bakiri bato bari basohokeye u Rwanda bwa mbere baherekejwe na Byukusenge Nathan ubu winjiye mu butoza nyuma yo guhagarika gukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Uko urugendo rw’aba bakinnyi rwagenze

JPEG - 86 kb
Habimana Jean Eric (wambaye umudali) ari kumwe na mugenzi we Munyaneza Didier

Byukusenge atangaza ko bakigera muri Afurika y’Epfo batangiye amahugurwa kuri uyu mukino mushya, abakinnyi bo bagakora imyitozo aho bakoraga kabiri ku munsi.

Nyuma kuva taliki 20 kugeza 23 Werurwe 2017 aba bakinnyi bitabiriye shampiyona ya Afurika maze Habimana Jean Eric yitwara neza mu ngimbi yegukana imidali 3 harimo ibiri ya Feza aho yabaye uwa 2 n’undi umwe Bronze aho yabaye uwa 3.

Nyuma y’irushanwa, Habimana yagize byinshi atangaza kuri uyu mukino yarakinnye bwa mbere ndetse anashimira abo bajyanye.

Yagize ati “Track ni umukino mwiza, n’ubwo bwari ubwa mbere nagerageje kwitwara neza ndatsinda. Icyo navuga buri kintu cyose iyo ugikoze ugikunze ufite n’intego ubasha kukigeraho”.

Habimana Jean Eric w’imyaka 17 y’amavuko yanashimiye abo bajyanye.

Ati “Mbere na mbere nashimira umutoza Byukusenge Nathan wadufashije muri kimwe cyose akatwereka uko bakina umukino bikadufasha kwegukana intsinzi, ndashimira kandi mugenzi wanjye Munyaneza Didier twajyanye kuko ni we wamfashije kwegukana iyi midali iyo tutaba turi kumwe ntabwo nari kubona iyi ntsinzi”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable muri Nzeri 2015 yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi, Tom Van Damme.

Icyo gihe yamwemereye ko bagiye gufasha u Rwanda mu iterambere ry’uyu mukino batanga amahugurwa ndetse banavuga ku mu mukino mushya ukinirwa muri Salle “Track Cycling”. Aba bakinnyi rero ni intangiriro nziza yo kuba uyu mukino nawo washyirwamo ingufu.

Biteganyijwe ko iyi kipe yari iri muri Afurika y’Epfo izagaruka mu Rwanda ku wa Mbere taliki 27 Werurwe 2017 saa sita z’amanywa (12h00).

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE