2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-24 11:53:58

 
Share on:
 
Yasuwe:889
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu murenge baravuga ko bafashe ingamba zo kurushaho kwibungabungira umutekano.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, aba baturage bagaragaje ko bababajwe cyane n’ubu bugizi bwa nabi kandi n’ababukoze ntibamenyekane ngo baryozwe ubwo bugome bakoze.

Aba baturage bashima cyane inzego z’umutekano zahise zibatabara ubwo baterwaga n’aba bagizi ba nabi, ariko bakavuga ko nabo bakwiye gushyiraho akabo mu kwicungira umutekano kugira ngo hatazagira uwongera kubaca mu rihumye agahungabanya umutekano.

JPEG - 546.7 kb
Aba baturage baravuga ko hatazongera kugira ubaca mu rihumye ngo ahungabanye umutekano wabo

Bavuga ko bari basanzwe bicungira umutekano binyuze mu marondo, ariko ko hari ubwo batayahaga ingufu bagombye kuyaha, bagakeka ko biri mu byahaye icyuho aba bagizi ba nabi, ariko ngo ntibizongera.

Umwe muri bo yagize ati “Ubundi amarondo tuyapanga neza rwose, ariko ikigaragara ni uko abaririho usanga bameze nk’abirundiye ahantu hamwe ntibakwire hose, ku buryo n’uwabagenzuye yamenya aho anyura ntagire ikibazo.

Ariko ibyo tugiye guhita tubikosora, dukwire hose ku buryo nta kibazo tuzongera guhura na cyo nka kiriya ngo tubure nibura gufata abo bagizi ba nabi.”

Yakomeje agira ati “Twese twababajwe no kubura abantu bacu bitewe na bariya bagome ariko nyuma yo kuganira n’abayobozi banyuranye, tugiye gukaza ingamba zose dufatanije n’abayobzi bacu.Byaduhaye isomo rikomeye ryo gucunga umutekano wacu mu buryo budasanzwe, buri gitondo tukamenya uko irondo ryaraye rigenze, kuko kuba turi ku mupaka w’ibihugu 2 kandi byose bisa n’indiri y’abatatwifuriza ibyiza, bidusaba gufata ingamba zidasanzwe zo kwicungira umutekano.”

Mu nama yagiranye n’abayobozi banyuranye muri aka karere, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, nyuma yo kwihanganisha abaturage, yavuze ko iyo umutekano ubuze nta kindi gishoboka kandi igihugu gikataje mu iterambere, abaturage n’abayobozi babo bakaba bagomba kuwugira inkingi n’igisenge cy’ibindi byose kugira ngo babashe kubaho neza.

Yagize ati “Iyo nta mutekano nta kindi gishoboka kandi iyo uhari n’ibindi byose biroroha, tukaba dusaba abayobozi gufasha abaturage uburyo babasha kuwicungira, bakawugira uwabo kuko imyumvire yo bayifite.

Buri wese agire amakenga ku gishobora kumuhungabaniriza umutekano, bigatuma n’abantu gufatanya byoroha, umutekano ntiwongere guhungabana, kuko ari wo musingi twubakiraho, ukaba n’igisenge ukarinda ibyo tugenda tugeraho byose.”

Si aha mu Bugarama gusa abaturage basabwa gukaza ingamba z’umutekano, no mu yindi mirenge barabisabwa kuko batawufite batanahinga ngo basarure.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE