2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda mu bihugu umunani bya Afurika byita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-24 07:10:40

 
Share on:
 
Yasuwe:267
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi, IPAR, kivuga ko u Rwanda ruza mu bihugu umunani bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifata neza urusobe rw’ibinyabuzima kubera politiki nziza yo kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa IPAR, Kayitesi Eugenie, yabivugiye mu nama ngarukamwaka ya gatandatu iki kigo cyateguye ku bufatanye na Minisiteri y’Umutungo Kamere, yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije n’abashakashatsi batandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti “ Bungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imicungire no gufata neza umutungo kamere biganisha ku iterambere rirambye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA) , Eng Colette Ruhamya, asanga gahunda yo kwita no gufata neza ibidukikije, ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ari igikorwa buri rwego rukeneyeho gutangaho amakuru.

Ruhamya yemeza kandi ko gufasha abaturage baturiye urwo rusobe rw’ibinyabuzima mu cyaro kurushaho kubisobanukirwa no kubyumva, ari ingirakamaro, kuko kutabyumva ari kimwe mu bibazo bikibangamiye gahunda yo kubifata neza.

JPEG - 151.1 kb
Eng. Ruhamya Colette uyobora REMA

Umuyobozi wa REMA kandi yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gushora imari mu gufata neza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kuko asanga gahunda yo gushora imari muri urwo rwego ikiri hasi cyane.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi wa IPAR, Kayitesi wagize ati “Nubwo u Rwanda rufite politike nziza yo kwita no gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima, ariko haracyagaragara utubazo mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa, dusanga hakenewe ubukangurambaga mu nzego zose uhereye ku z’Ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kuzamuka, izindi nzego nka REMA n’izindi zikaza ari ukunganira.”

Eng Ruhamya yavuze ko hagikenewe uruhare rwa buri rwego rufite aho ruhuriye no kubungabunga no gufata neza ibidukikije bidahariwe abantu b’urwego rumwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE