2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza bwagabwemo n’igitero cy’iterabwoba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-23 09:14:22

 
Share on:
 
Yasuwe:322
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda yihanganishije u Bwongereza nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahitanye bantu abatanu abandi 40 bagakomereka mu mujyi wa London ku wa 22 Werurwe 2017.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter yagize ati “u Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza bwatewe n’igitero cy’iterabwoba i London; dutewe ishema na Minisitiri ushinzwe Afurika Tobias Ellwood wagerageje gukiza umupolisi.”

Icyo gitero cyatewe n’ukekwaho ubutagondwa bushingiye ku idini rya Isilamu , watwaye imodoka akayishora mu bagenzi hafi y’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, yarangiza akanatera icyuma umupolisi.

JPEG - 43.9 kb
Uwagabye icyo gitero yashakaga kwinjira mu nteko y’u Bwongereza

Nyuma yo kugonga abagenzi, uwo muyisilamu yavuye mu modoka yitwaje ibyuma abitera ushatse kumwitambika wese ashaka kwinjira mu nteko.

Uwo mupolisi witwa Keith Palmer, ufite imyaka 48, yari amaze imyaka 15 mu kazi yapfanye n’uwo wagabye igitero warashwe ‘abandi bapolisi.

Abandi batatu bagonzwe niyo modoka yerekezaga ku nteko ishinga amategeko nabo bahise bapfa.

Umudepite, akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika n’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza. Tobias Ellwood yagerageje gusubiza ubuzima uwo mupolisi wishwe atewe icyuma ariko biba iby’ubusa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yamaganye icyo gitero avuga ko uwakigabye afite imitekerereze ya kinyamaswa.

Ati “Intagondwa yahisemo gutera mu mutima w’umurwa mukuru wacu aho abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bafite amadini n’imico itandukanye bahurira ngo bizihize indangagaciro z’ubwisanzure na demokarasi ariko nta na rimwe umuntu nk’uwo azagera ku ntego.”

Polisi yamenye umwirondoro w’uwakoze icyo gitero ariko ntiyatangaza amazina ye. Nicyo gitero gikomeye kuva muri 2005 ubwo intagondwa enye z’Abayisilamu zishe abagenzi 52 ziturikirijeho ibisasu.

Ni mu gihe mu Bubiligi bibukaga umwaka ushize nabo bagabweho igitero n’intagondwa z’Abayisilamu zishe abantu 32 mu mujyi wa Bruxelles.

JPEG - 38.5 kb
Abapolisi baracyarinze ahabereye icyo gitero
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE