2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida wa Banki y’Isi ahamya ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-23 07:14:44

 
Share on:
 
Yasuwe:192
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim ku ya 22 Werurwe 2017, ashimangira ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Banki y’Isi yavuze ko mu byo baganiriye harimo ubufatanye busanzwe, kandi buzakomeza hagati ya Banki ayoboye n’u Rwanda.

Yavuze ko Banki y’Isi izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye n’imishinga y’iterambere, aboneraho gushima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere ry’inzego zitandukanye.

JPEG - 236.8 kb
Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver, yavuze ko mu byo abayobozi bombi baganiriye harimo ubufatanye hagati y’Ikigega cya Banki y’Isi n’u Rwanda, cyane ko ari banki iherutse kugenera u Rwanda inyongera y’amafaranga asaga miliyari 38 nk’inguzanyo izishyurwa ku nyungu ntoya ishoboka.

Ayo mafaranga agiye gufasha guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, nyuma yaho iyo banki isanze u Rwanda rukomeje gukoresha neza amafaranga ruhabwa.

Jim Yong Kim mbere yo gusura u Rwanda yari akubutse muri Tanzaniya aho yabemereye miliyari 2 zizafasha icyo gihugu muri gahunda zinyuranye zo guteza imbere ibikorwa remezo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE