2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-22 15:14:48

 
Share on:
 
Yasuwe:717
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije n’uko bayaguraga mu mezi 2 ashize.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko mu kwezi kwa Mutarama umufuka w’amakara bawuguraga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7, mu gihe muri uku kwezi kwa Werurwe 2017, bari kuyagura ku mafaranga ibihumbi 10, nabwo kuyabona bigoranye.

Nsengiyumva Théonetse wo mu murenge wa Kibungo avuga ko batunguwe n’uburyo igiciro cy’amakara cyazamutse.

Ati “Ubuzima bwo muri Kibungo burakomeye pe, amakara yarabuze ku buryo umufuka twaguraga ibihumbi 6 mu mezi make ashize, ubu nahamagaye usanzwe ayanzanira, amabwira ko ntafite ibihumbi 10 ntawubona.Kandi nabwo ngomba gutegereza mu kindi cyumweru. Ubu turi kwibaza niba turasubira ku nkwi nko mu cyaro, byatuyoboye.”

Umwe mu bakora akazi ko kurangura no gucuruza amakara mu mujyi wa Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko ibura ry’amakara ryatewe nuko abo baranguragaho amakara batakiyatwika bitewe nuko ngo ‘babuze ibiti’.

Yagize ati “N’aho twaranguraga amakara ntabwo tukiyabona kuko ibiti byarabuze. Batubwira ko ikibazo cyaturutse ku biti, n’abatwikaga amakara ntibagitwika kubera ibiti byabuze.Ubu n’iyo ubonye abayatwika aba ari bwa buryo bwo gukonora ishyamba kugira ngo ryongere rishibuke bushya. Icyakora ikindi kibazo nuko n’ariya y’ama Tanzaniya ntitukiyabona.”

Mutabaruka Sematabaro Mbwecky, Umuyobozi w’ishami ry’ibidukikije mu karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko imwe mu mpamvu ituma amakara ahenda cyane aruko amakara akoreshwa n’abantu benshi cyane, kandi mu karere ka Ngoma ubuso buhinzweho amashyamba bukaba bukiri buto.

Ati “Impamvu amakara ahenda nuko ibiti bikoreshwa n’abantu benshi cyane mu bwubatsi, no gucana. Kandi naho mu karere ka Ngoma turacyaite amashyamba make kandi akenewe n’abantu benshi. Kugeza ubu ubuso buteyeho amashyamba buri kuri 17%, mu gihe gahunda ari uko nibura bwakabaye 30%.”

Ku kibazo cy’ibura n’ihenda ry’amakara Mutabaruka avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha no kunganira abaturage mu koroherwa no kubona ibicanwa, kandi mu buryo bwiza butangiza ibidukukije.

Aha agaragaza gahunda ziriho nk’amashyiga ya Cana rumwe, Biyogaze ku bakora ubworozi, n’ibiciro bito ku bakoresha Gaze.

Ati “Abaturage tubashishikariza gukoresha uburyo bwiza bunarengera ibidukikije. Leta yacu nta ko itagize mu korohereza abanyarwanda, hari gahunda yo gukoresha amashyiga ya cana rumwe, arahendutse kandi no mu nzu nini arakoreshwa.

Abafite inka bakoresha Biyogaze kandi Leta yunganira ugiye kuyubaka, hakaba na Gaz ubwayo.Ubwo rero umuturage na we yakwikorera imibare akavuga ati ‘ese nguze gazi y’ibihumbi 12, nayikoresha igihe kingana iki, umufuka w’amakara se wo nawugura angahe, nkawumarana igihe kingana iki?”

Umuyobozi w’ishami ry’ibidukikije mu karere ka Ngoma, Mutabaruka avuga ko akarere gakomeje gahunda yo kongera ubuso buteweho amashyamba bukava kuri 17%, bukagera kuri 30% by’ubuso bw’akarere kose.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE