2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-22 13:02:11

 
Share on:
 
Yasuwe:726
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu.

Hari hashize imyaka 200 aho hantu hatagatifu ku bakirisitu hatavugururwa.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Imitungo ndangamuco, Bonnie Burnham ku wa Mbere yabwiye ABC News ko hari impungenge ko iyo nyubako ishobora kugwa ku mbaga y’abaza kuyisura.

Imirimo yo kuvugurura imva ya Yezu yatwaye miliyoni enye z’amadorali, atanzwe n’umupfakazi w’uwashinze inzu itunganya imiziki ya Atlantic Records , umwami wa Jordan Abdullah II ,Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, n’amadini atandukanye.

JPEG - 132.3 kb
Imva ya Yezu yavuguruwe

Imva ya Yezu iri muri Kiliziya y’Imva Ntagatifu, imwe mu zishaje cyane ku Isi kuko yubatswe mu kinyejana cya 12, hagendewe ku bisigazwa bw’indi kiliziya yari yarahubatswe mu kinyejana cya kane bitegetswe n’umwami Konstantini.

Muri 2015, Polisi ya Isiraheli yari yahagaritse gusura iyo nyubako kubera byagaragara ko ishaje cyane.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE