2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-22 09:33:00

 
Share on:
 
Yasuwe:469
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke

Ashinjwa kuba yarigabije ibiti biri mu ishyamba rya Leta akabitema atabiherewe uburenganzira agamije kubibazamo imbaho agurisha.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko byahereye ku biti 50 koperative y’urubyiruko yahawe muri iri shyamba n’ubuyobozi bw’akarere ngo yubake ikiraro cy’inkoko zigiye guhabwa uru rubyiruko ngo rwivane mu bukene.

JPEG - 215.8 kb
Umurenge wa Ruharambuga uteyemo ibi biti

Amakuru avuga ko muri ibi biti 50 iyi koperative y’urubyiruko yari yahawe yaje gutema mo ibiti 24,ibindi 26 isaba akarere kuyemerera kubigurisha ngo aya mafaranga ayifashe gukora n’ibindi byuzuza icyo kiraro .

Uyu mugabo usanzwe atuye mu kagari ka Wimana muri uyu murenge hafi y’aho iri shyamba riri , usanzwe akora umurimo wo kubaza imbaho akazigurisha, ni we wabiguze ngo abiteme,aho kubitema byonyine yongeramo ibindi byinshi atahawe ngo akajya abihisha munsi y’amababi ya biriya yari yemerewe, ubuyobozi butangiye kubona ibiti bitemwa biba byinshi kuruta ibyo bwatanze bwagiye kureba busanga yatemye ibiruta kure ibyo yari yaguze.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya,umuyobozi w’aka karere Kamari aimé Fabien na we yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yiyemerera ko yatemye mo ibiti 17 atahawe bifite agaciro k’amafaranga arenga 800.000 y’amanyarwanda akaba yaratawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa kabiri kugira ngo aryozwe kwangiza ibidukikije no kwigabiza umutungo wa Leta.

Yagize ati ’’ Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwigabiza umutungo wa Leta akawonona, aho yaguze ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Ruharambuga na koperative y’urubyiruko ku byo iyi koperative yari yahawe n’akarere,aho gutema ibyo yahawe,atema n’ibindi abakozi b’akarere twoherejeyo kubibarura bambwiye ko ari 17 yemera,akaba agomba gusobanurira ubutabera icyabimuteye,a kabiryozwa.’’

Nubwo uyu muyobozi avuga ibiti 17 ariko hari n’andi makuru avuga ko uyu mugabo yatemye ibiti 47 atemerewe, ibindi akavuga ko atazi uwabitemye,byose ubutabera bukaba bugiye kubikurikirana. Buri giti muri ibyo bibazwa ngo ntikijya munsi y’amafaranga 50.000.

Meya yakomeje agira ati’’ turasaba abaturage kwirinda kwigabiza umutungo wa Leta ngo bawangize kuko ugira amategeko awugenga. Igihe hari ikibazo ugize wabwira ubuyobozi bukagufasha aho gushaka indonke z’akanya gato ubangamira inyungu z’abaturage bose z’igihe kirekire.’’

Iri shyamba bivugwa ko yigabije riri ku buso bwa hegitari zisaga 10.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE