2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-18 14:32:16

 
Share on:
 
Yasuwe:599
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017.

Jozwowicz w’imyaka 52, azafatanya guhagararira Papa mu Rwanda no gukomeza kuba Arkiepiskopi mu gihugu cye.

JPEG - 89.4 kb
Jozwowicz uri imbere niwe ntumwa ya papa mu Rwanda

Yahawe ubupadiri muri Gicurasi 1990 atangira kwigira kuba umudipolomate wa kiliziya gatolika mu 1995, atangira ako kazi mu 1997.

Yabaye umunyamabanga w’intumwa ya Papa muri Mozambique (1997-2000), Thailand (2000-2002), Hungary (2002-2006).

Kuva muri 2006 uyu musenyeri kandi yagiye akora mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya, birimo Syria, Iran na Russia.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE