2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Bushinwa: Perezida Kagame n’umufasha we bakiriwe na Perezida Jinping

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 12:11:45

 
Share on:
 
Yasuwe:746
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umufasha we, bakiriwe na Xin Jinping uyoboye u Bushinwa n’umufasha we Peng Liyuan kuri uyu wa 17 Werurwe 2017.

Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bushinwa. Biteganyijwe ko we na Xi Jinping bagirana ibiganiro ku mubano w’’ibihugu bayoboye.

U Bushinwa bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, ushingiye kuri politiki, ubucuruzi, uburezi n’iterambere ry’abanyagihugu.

Umubano wa dipolomasi y’u Rwanda n’u Bushinwa ugiye kumara imyaka 45 kuko watangiye tariki 12 Ugushyingo 1971. Hagati y’umwaka wa 2000 kugeza muri 2011, imishinga y’ubukungu 56 y’iki gihugu yakorewe mu Rwanda ndetse igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Iyi mishinga yiyongera ku nguzanyo y’asaga miliyari 121 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 160 z’amadolari y’Amerika) yahagaritswe mu 2007, n’indi nkunga yatangiwe gufasha guhuza imihanda y’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi minsi kandi u Bushinwa burimo kubaka umuturirwa mu murenge wa Kimihurura Umujyi wa Kigali, uzakoreramo minisiteri esheshatu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE