2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibikorwa bya Diyoseze y’Abangilikani ya Kigeme mu iterambere ry’igihugu birivugira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 11:15:10

 
Share on:
 
Yasuwe:1076
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itorero Angilikani mu Rwanda, Diyoseze Kigeme rikomeje inzira zishingira ibikorwa byaryo ku nkingi eshatu arizo Ivugabutumwa ( kwamamaza Ubutumwa bwiza bw’Agakiza k’Imana muri Kristo Yesu kugira ngo abantu bakizwe ibyaha), Ubuvuzi ( kugira ngo abantu bakizwe indwara) n’ uburezi ( kugira ngo abantu bakizwe ubujiji).

EAR, Diyoseze Kigeme yatangiye ku mugaragaro ku wa 12 Nyakanga 1992 ibyawe na Diyoseze Butare. Yafashe izina rya Misiyoni ya mbere y’Itorero Angilikani hakuno ya Nyabarongo ari yo Misiyoni ya Kigeme yatangiye mu Ukwakira 1931 itangijwe n’abamisiyoneri bavuye mu Bwongereza.

Imiyoborere myiza yatumye amatorero n’amadini arushaho gukora cyane

JPEG - 208 kb
Mu rwego rwo Kwigira, EAR Diyosezi Kigeme yubatse inzu y’amacumbi mu mujyi wa Nyamagabe

Mu Kiganiro n’Imvaho Nshya, Musenyeri Mvunabandi Augustin, Umwepiskopi wa EAR, Diyoseze Kigeme, yavuze ko banyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame kuko itanga icyizere cyo gukora ibizaramba.

Yagize ati “ Nagize amahirwe yo kuba muri iki gihugu mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere yayo, twagize ubuyobozi bubi ariko ubu si ko bikimeze kuko kuri ubu twabonye neza ubuyobozi bwiza, ubuyobozi buhesha uburenganzira umuntu mu gihugu cye. Ibi bituma umuntu yumva anejejwe no gutura mu gihugu cye, ntacyo yikanga. Kuri ubu, biranejeje gutura mu gihugu nk’u Rwanda kuko ubuyobozi bwatumye abantu bagira umwanya wo gukora ibikorwa binyuranye kandi bizaramba.”

Yungamo ati “ ubuyobozi bwatumye amatorero n’amadini natwe dukora neza tunezerewe, tutikanga, tudafite kwibaza ngo nidukora cyane se ejo ntituzaba twiruka tukabisiga? Icyo rero ni ikintu cyiza mbona nkumva ari nacyo gituma twavuga ngo bamwe turimo umwenda w’uko tutakoze neza nkuko tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abishaka kuko we arihuta cyane mu bitekerezo no mu bikorwa ariko ugasanga bamwe ntabwo uwo muvuduko wo kujyana nawe tutari twawugeraho.”

Musenyeri Mvunabandi ashimira n’abandi bose bamufasha kuko nk’uko abishimangira ngo iyo urebye usanga guverinoma yacu izi icyo ikora, inteko ishinga amategeko imitwe yombi bazi icyo bakora, abari mu bucamanza cyo kimwe n’abari mu nzego z’umutekano. Ibi bikiyongeraho guha agaciro abikorera.

Amahirwe igihugu cyabonye y’imiyoborere myiza niyo atuma iri torero rimaze kugera kuri byinshi. Bimwe muri byo twavuga :

MU RWEGO RW’IVUGABUTUMWA

Kubera ivugabutumwa, EAR, Diyoseze Kigeme ifite abayoboke barenga 79,777 babarizwa mu maparuwasi 58, Ububwiriza 10, amakanisa 332, Amatorero shingiro 1,444. Mu myaka irindwi ishize barushijeho gushyira imbaraga ku Nshingano Nkuru Kristo yahaye Itorero rye nk’uko tuyisanga muri Matayo 28.19-20 ariyo yo GUHINDUKA NO GUHINDURA ABANDI ABIGISHWA BA YESU.

Musenyeri ati “ Imana yatugiriye neza idushoboza gusobanukirwa no gushyiraho ibipimo 6 byo kugenzura niba umuntu yarahindutse umwigishwa wa Yesu Kristo by’ukuri: Gukizwa no gutera intambwe zose mu nzira y’agakiza, Kubohoka ingoyi za Satani no gutera intambwe zose mu nzira yo kubohoka izo ngoyi, Gutera intambwe zose mu nzira y’imbabazi, Gutera intambwe zose mu nzira yo gukira by’ukuri, Gutera intambwe zose mu nzira yo kuba igisonga gikiranuka cya Kristo n’Ubusabane n’Umwuka Wera.”

Hashyizwe n’imbaraga mu kwigisha abapasitori no kubaka insengero z’amaparuwasi n’iz’amakanisa zihesha Imana icyubahiro ku buryo hamaze kubakwa insengero zigera kuri 28.

MU RWEGO RW’UBUVUZI

Hari ibitaro bya Kigeme byatangiranye na Misiyoni ya Kigeme mu rwego ruciriritse maze bigenda bikura. Ubu bikorera abaturage barenga 198,000 bigakurikirana imikorere y’Ibigo Nderabuzima 10, ‘ Dispensaire’ ya Gereza Nkuru ya Nyamagabe n’iy’Inkambi y’Impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme. Hari n’Ikigo Nderabuzima cya Kigeme gikorera abaturage barenga 21,000.

Ibyo bitaro n’icyo kigo nderabuzima bicungwa ku bufatanye na Leta ku bw’amasezerano. Bikora neza ariko bigahura n’ingorane yo kuvura abaturage badafite ubwishingizi bw’ubuzima bikaba bimaze kubiteza igihombo kirenze amafaranga y’u Rwanda 42,000,000.

MU RWEGO RW’UBUREZI

JPEG - 1.3 Mb
Inyubako z’amashuri ya EAR Kigeme

EAR, Diyoseze Kigeme ifite amashuri y’incuke arenga 80, amashuri abanza 46, ayisumbuye 18 harimo 2 acumbikira abanyeshuri, amashuri y’imyuga 3.

Amashuri abanza n’ayisumbuye Diyoseze Kigeme iyacunga ku bufatanye na Leta ku bw’amasezerano. Abanyeshuri 238 bo mu mashuri yisumbuye n’abandi 22 bo mu mashuri makuru na kaminuza batishoboye batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 90,166,199.

IBINDI BIKORWA NSHYIGIKIRABUTUMWA BYAKOZE MU MYAKA 7 ISHIZE:

IMIBEREHO MYIZA Y’IMPUNZI

Mu 2012, ubuyobozi bwa EAR, Diyoseze Kigeme bwatije ku buntu MIDIMAR ubutaka bw’Itorero burenga hegitari 10 kugira ngo ibone aho icumbikira impunzi z’Abanyekongo zaje zibagana.

KWIHAZA MU BIRIBWA

Horojwe abaturage inka zisanzwe 183, ihene zisanzwe 131, inkoko za kijyambere 313, ingurube 261 ndetse bahuguye banaha ibikoresho n’agahimbazamusyi abafasha b’abavuzi b’amatungo 13.

GAHUNDA YO KUZIGAMA NO KUGURIZANYA

Hariho amatsinda arenga 1,262 arimo abantu barenga 17,000. Kugeza muri Gashyantare 2017 bari bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda 217,593, 660 no gutanga inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda 109, 448,799 ku banyamuryango 10,495.

JPEG - 1.3 Mb
Musenyeri Mvunabandi, umwepiskopi wa EAR Diyoseze Kigeme

GUKANGURIRA ABATURAGE KUGIRA URUHARE MU BIBAKORERWA

EAR, Diyoseze Kigeme ifatanya n’abandi banyamuryango ba IPC (Initiative pour la Participation Citoyenne) mu gukangurira abaturage bo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke kurushaho kugira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi n’imihigo mu turere twabo no mu kuyishyira mu bikorwa.

UMURYANGO W’ABABIKIRA

Kuva muri Werurwe 2015, hashinzwe umuryango w’Ababikira witwa ‘Esther Sisters’ ufite inshingano yo kunganira Itorero cyane cyane muri Minisiteri enye z’ingenzi zikurikira : Ivugabutumwa n’Amasengesho, Uburezi, Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE