2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RSSB iranyomoza abahwihwisa ko igiye kuzamura imisanzu ya mituweli

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 10:22:02

 
Share on:
 
Yasuwe:264
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe bamwe mu banyamuryango bari bamaze iminsi bahwihwisa ko imisanzu ya mituweli yaba igiye kongerwa, RSSB iravuga ko nta gahunda yo kuyizamura, ahubwo igahamagarira abanyamuryango ba mituweli gutangira gutanga imisanzu y’umwaka utaha wa 2017-2018.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli muri RSSB, Nzahumunyurwa Pierre Claver, yavuze ko nta gahunda bafite yo kuzamura amafaranga abaturage batanga buri mwaka.

Ati “Abavuga ko imisanzu ya mituweli igiye kongerwa sinzi aho babikura, kugira ngo bikorwe bibanza kwiganwa ubushishozi bukomeye, byamara kunononsorwa bikoherezwa mu nama y’abaminisitiri na Minisiteri ibishinzwe, bikabona gutangazwa.”

Avuga ko ko no mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ikibazo cya mituweli cyagarutsweho ari ko ntaho bigeze bavuga ko imisanzu izongerwa.

JPEG - 198.4 kb
Imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka utaha yatangiye kwishyurwa

Nzahumunyurwa avuga ko abishyuye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka urimo kurangira ariko bakaba batarabona amakarita ngo babashe kwivuza, bitatewe na RSSB, kuko bamwe bishyuriye mu byiciro bitari ibyabo abandi bakibura ku rutonde.

Nzahumunyurwa yahakanye ko abahuye n’iki kibazo basonerwa uyu musanzu kuko bitaturutse ku makosa ya RSSB, ahubwo byaturutse ku makosa yabo ubwabo no kutibona mu byiciro by’ubudehe.

Ati “ Ubwisungane mu kwivuza ni ubwisungane magirirane, utarwara avuza abarwaye, kandi kutabona amakarita byatewe n’izindi mpamvu zidaturutse kuri RSSB, bivuze ko abantu batabonye amakarita ntibanivuze nabo bagomba kongera kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza nk’abandi bose.”

Hari n’abanyamuryango ba mituweli bivuriza ku bigo nderabuzima, bikaborohereza kugurira imiti muri farumasi zo hanze mu gihe bagombye kuyihererwa aho bivurije, ibintu bavuga ko bibabangamiye kandi bibasaba amafaranga menshi.

Nzahumunyurwa yiseguye kuri iki kibazo avuga ko RSSB itari ikizi, ariko ko igiye kugikurikirana, ikaganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo igikemure kuko ariyo ifite imiti mu nshingano zayo.

Asaba umunyamuryango byabaho guhita ababwira abakozi ba RSSB bashinzwe mituweli mu bigo nderabuzima, nabo bagatanga raporo muri iki kigo, bityo bakabasha kugikurikirana no kugikemura.

Gusa Nzahumunyurwa aboneraho umwanya wo kwibutsa abanyamuryango ba mituweli ko imisanzu y’umwaka utaha wa 2017-2018 yatangiye gutangwa kuva muri Mutarama 2017, ku makonti ya mituweli ari muri za Sacco, Mobicash, Equity Bank, Banki y’abaturage no muri banki y’ubucuruzi anyuranye.

Asobanura ko abanyamuryango bashobora kwishyura gahoro gahoro ku makonti ya RSSB, ariko amakarita yabo akazongererwa agaciro mu gihe umusanzu usabwa urugo wuzuye.

Avuga kandi ko mu gihe urugo rumaze kwishyura umusanzu wuzuye rugomba kugana agashami ka Mituweli kugira ngo amakarita y’abarugize yongererwe agaciro, bityo rwirinde ingaruka zo gutonda umurongo muremure mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE