2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abagore b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge buri mwaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 06:40:52

 
Share on:
 
Yasuwe:1046
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagore bo mu murenge wa Murama, mu kagari ka Rurenge bishimira ko bahuje imbaraga ubu bakaba bagurirana ibitenge buri mwaka, kandi bakaba bafashanya binyuze mu itsinda bishyiriyeho ryo kubitsa no kugurizanya.

Ni abagore 37 barimo abasengera mu itorero Inkurunziza na bamwe mu batuye hafi y’iryo torero mu murenge wa Murama, akarere ka Ngoma. Bahamya ko bamaze imyaka 2 batangije gahunda yo kugurirana ibitenge, kandi yabafashije cyane.

Mukandayisabye Florence ni umupfakazi , avuga ko kwishyira hamwe na bagenzi be mu itsinda byatumye ubu asigaye yambara neza.

Ati “hari igihe umuntu yabagaho akabura amafaranga yo kwigurira igitenge. Ariko twaratangiye duhuza imbaraga umuntu akajya atanga amafaranga buhoro buhoro, akaza kuzuza amafaranga y’igitenge bitamuvunnye.”

JPEG - 214.7 kb
Ni abagore biyemeje ko buri mwaka bazajya bagurirana igitenge cyo kwamabara

Uyu mubyeyi akomeza asobanura ko kugurirana ibitenge babishobojwe n’amafaranga y’u Rwanda 250, buri mugore yasabwaga kwizigamira mu itsinda buri byumweru 2.

Agira ati “Dutangira, buri muntu yazanaga amafaranga 250 mu byumweru 2, ukwezi akaba 500. Ni bwo buryo twageze ku kwambikana ibitenge bitatugoye. Ubu turavuga ngo nibura tugure igitenge kirimo ibitenge 3, tugahamagara umucuruzi, akazana hano ibitenge, bakadandura nk’uko bacuruza mu isoko; hanyuma buri mugore akagenda anyuramo atoranya igitenge, icyo ashimye akaba aricyo akakigurirwa.”

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abagore Kagoyire Mediatrice avuga ko ubu buryo bwo kugurirana ibitenge biyemeje ko buba ngarukamwaka, ubu bakaba babikoze ubugira kabiri.

Anavuga ko batangije uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya amafaranga make hagati yabo, bagamije kwiteza imbere mu bindi birenze kugurirana ibitenge.

Ati “Ubu ni ubwa kabiri, mu cyiciro cya mbere, umwaka ushize twarambikanye, twambara ibitenge, tunashyiraho gahunda yo kubitsa no kugurizanya, ku buryo umuntu ugize akabazo, duhita twunganirana. Ukeneye amafaranga tukayamuguriza.”

Bariyanga Sylvestre umuyobozi w’itorero Inkurunziza, akaba anahagarariye amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Murama avuga ko iyi gahunda y’abagore ishyigikiwe kuko ifasha abagore kwishakamo ibisubizo.

Ati “ Ni gahunda nziza yo kwiteza imbere, no guzamura umurimo w’Imana. Kandi hari aho usanga mu ngo umugabo atumvikana n’umugore we, bitewe n’uko atamugurira igitenge. Aba bagore rero bo icyo baragikemuye. Ariko turifuza ko kuri bya bitenge hajya hiyongeraho na bimwe mu bikoresho byo mu ngo.”

Ubuyobozi bw’itorero Inkurunziza mu murenge wa Murama, bugaragaza ko uretse aba bagore bishyize hamwe, muri iri torero habamo n’andi matsinda atandukanye yo kwizigamira, gutanga ubwisungane mu kwivuza no kuzamurana mu iterambere mu buryo butandukanye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE