2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

FIFA yafatiye Mali ibihano, Rayon Sports ibona amahirwe yo gukomeza idakinnye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 06:20:54

 
Share on:
 
Yasuwe:384
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, FIFA ryafatiye ibihano Mali, nyuma y’uko Minisiteri ya siporo isheshe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu (Femafoot), bihesha Rayon Sports yagombaga guhura na Onze Createurs amahirwe yo gukomeza.

FIFA yavuze ko ihagaritse ibijyanye na ruhago byose muri Mali kugeza igihe icyemezo cya ministeri ya siporo kizakurirwaho

Ibaruwa yamaze gushyikirizwa FEMAFOOT, ivuga ko igihugu cya Mali gihagarikiwe ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, ibi bikaba harimo no gusezererwa kw’amakipe yari ahagarariye iki gihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

JPEG - 87.6 kb
Abakinnyi ba Onze Createurs bati bamaze kugera mu Rwanda

Imwe muri zo Onze Createurs ikaba yari yamaze kugera mu Rwanda gukina umukino wo kwishyiura uwo yari yatsinzemo Rayon Sports 1-0 i Bamako.

Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports, yavuze ko bategereje ubutumwa bwa FIFA bubibamenyesha nk’uko bisanzwe bigenda, kugira ngo bamenye niba uwo mukino wari uteganyijwe ku wa gatandatu uzaba.

Ibaruwa FIFA yoherereje FEMAFOOT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE