2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutahizamu wari uhetse Amagaju FC azamara hanze amezi atatu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-17 06:09:08

 
Share on:
 
Yasuwe:126
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hussein Tchabalala, rutahizamu wari uhetse ikipe y’Amagaju FC agiye kumara amezi atatu hanze y’ikibuga nyuma y’imvune y’urutugu yagize ubwo iyi kipe yakinaga na AS Kigali aho yagonganye n’umunyezamu Bate Shamiru.

Abayobozi b’Amagaju FC basobanuriye Imvaho Nshya ko iri gufwa ryavunitse rigumamo imbere, bivuze ko agomba guhita ashyirwaho Sima yo kurifasha kongera guterana, iyi sima izavaho nyuma y’ibyumweru bine, hiyongereho andi mezi abiri yo kuba ryasubiranye neza.

Aba bayobozi bavuga ko iyo iri gufwa riba ryaravunitse risohoka hanze byari gufata igihe kinini cyari kurenga amezi atandatu.

JPEG - 129.3 kb
Hussein Tchabalala

Umutoza w’Amagaju FC, Nduwimana Pablo asobanura ko gutakaza Tchabalala ari igihombo gikomeye ariko ko agiye kwifashisha abandi basigaye barimo Amani Mugisho.

Tchabalala yari amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 20 ya shampiyona anagira uruhare mu bitego umunani. Amagaju kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE