2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-16 23:30:00

 
Share on:
 
Yasuwe:257
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Imicungire n’Impunzi (MIDIMAR) bikazagenzurwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ted Maly uhagarariye UNICEF yavuze ko iyi gahunda izahindura uburyo abo bana b’impunzi babayeho.

Ati “Uku kubegera bizashimangira kandi bihamye ko abo bana bitaweho mu buryo bw’imibereho bagakomeza kugira ubuzima bwiza butekanye, bakabona amahirwe mu birebana n’uburezi bufite ireme mu mashuri kandi dushimiye cyane abaturage b’igihugu cy’u Buyapani kubera kudutekereza bakomeje kugaragaza.”

JPEG - 518.8 kb
Abana b’impunzi z’abarundi bagiye kuzamurirwa imibereho mu myigire no ku mutekano

Inkunga y’u Buyapani izakoreshwa ku bana 8000 n’imiryango yabo kugira ngo barindwe banahabwe ibisubizo ku byerekeranye n’ihohoterwa ndetse no gutandukana n’imiryango no guca ukubiri n’indi itabafashe neza.

Nk’uko biteganyijwe izindi nkunga z’u Buyapani zizakomeza kwibanda mu by’ibanze bigenerwa impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama.

Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, yagize ati “Igihe cyose abana babungabunzwe neza babasha kwiga neza bakagira n’ubumenyi bufite ireme kandi bakanabasha gukura neza. Twishimiye cyane gukorana na UNICEF kugira ngo biduhamirize neza ko abana b’impunzi batabuzwa amahirwe yo kubaho neza mu buzima bwabo”.

Inkunga izamara igihe cy’umwaka umwe, izagenerwa impunzi z’abarundi 50 000 ziri i Mahama n’abandi bantu 3000 bo mu muryango yabakiriye. Izakoreshwa kandi mu bintu binyuranye birimo kwita ku bana aho bizashingira ku buringanire bw’ibitsina byombi, hari ukunoza imibereho hibandwa ku miryango yitakarije icyizere cyane cyane ingo ziyoborwa n’abagore ndetse no ku bana bataye bakanacikiriza amashuri.

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yafunguye imiryango mu 2010 itera inkunga mu kunoza imibanire y’ibihugu byombi ariko yibanda ku bintu 3 birimo kuzamura ubuhinzi bugamije amasoko, gutera inkunga mu by’ubukungu birimo ingendo (transport), korohereza ubucuruzi, guhanga imirimo, mu mashuri n’amahugurwa mu by’ikoranabuhanga.

UNICEF, ikorera mu bihugu 190 igafasha abana kubaho neza, ni nayo muterankunga ukomeye mu gutanga inkingo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, igafasha mu by’isuku n’imirire ku bana, gutanga amazi meza no kuyabungabunga, mu burezi bw’ibanze bufite ireme ku bitsina byombi ndetse no kubarinda icyorezo cya SIDA.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE