2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kiyovu yagaragaje ingamba zizayiganisha ku gikombe mu myaka 3

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-16 13:28:17

 
Share on:
 
Yasuwe:117
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu buravuga ko gushaka amikoro no kugumana abakinnyi bakiri bato yaguze ari byo bizatuma iyi kipe igaruka mu makipe akomeye hano mu Rwanda.

Iki ni icyemezo cyafashwe n’inteko rusange muri gahunda yo kubaka Kiyovu ishingiye ku bana bakiri bato bazamarana igihe bakavamo abakinnyi bakomeye mu gihe cy’imyaka 3.

Kanamugire Aloys, umutoza mukuru wahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa iyi politiki, atangaza ko bamaze kwitwara neza mu mwaka wa mbere wabo, aho banagerageza gukosora udukosa bakora.

Ati ’’Intego mfite ni iy’imyaka itatu. Buri mwaka ugira icyo unsigira ukagira n’icyo unsaba. Mu mwaka wa mbere sinavuga ko twakoze byiza cyane ariko ahari amakosa umuntu aba ahabona, n’ubwo nta gikuba cyacitse. Turi mu nzira nziza’’.

JPEG - 158.9 kb
Kanamugire, umutoza wa Kiyovu Sports

Kanamugire yakomeje avuga ko mu mwaka utaha azagerageza kugura abakinnyi bake bazaza kunganira aba bakinnyi bari kuzamuka. Akomeza avuga ko bari kugerageza gushaka ubushoboza buzabafasha kugira ngo andi makipe akomeye ataza kubagura ubundi bagahita batatana.

Ati ’’ Abenshi (muri aba bana) nka 80% bafite amasezerano y’imyaka itatu, icyo dukora ni ugushaka umutungo kugira ngo tuzabashe kubagura, kandi biri mu nzira nziza bijyanye n’imishinga twatangiye izatuma twubaka Kiyovu nziza mu myaka itatu iri imbere’’.

Mu mwaka wa mbere, iyi kipe yakunze no guhindagurika mu musaruro aho yatsinze amwe mu makipe akomeye nka Police FC ariko igatsindwa imikino abantu batatekerezaga nk’uwa Musanze n’indi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE