2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hong Kong: Perezida Kagame yayoboye inama yiga ku gukwirakwiza internet ku Isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-16 09:32:35

 
Share on:
 
Yasuwe:647
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Kagame yayoboye inama ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku Isi hagamijwe iterambere rirambye ( Broadband Commission for Sustainable Development) yabareye i Hong Kong kuri uyu wa Kane ku ya 16 Werurwe 2017.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ko internet ari icyizere cy’ahazaza heza h’abatuye Isi, kuko yagiye itanga umusaruro muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi MDGs (yarangiye muri 2015) n’iy’intego z’iterambere rirambye (SDGs) igikomeje.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko internet izatanga umusaruro mu gihe ubuyobozi bw’ibihugu, abikorera n’abaturage bafatanyije.

Ati”Tuzahora tugera ku ntego nidukorera hamwe nka guverinoma, inganda na sosiyete sivile. Ikoranabuhanga na internet bihuza abantu n’ibindi byose bigamije iterambere ry’ubukungu na sosiyete.”

JPEG - 86.5 kb
Perezida Kagame mu nama ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet

Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet ku Isi hagamijwe iterambere rirambye yashinzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga, ITU na UNESCO mu 2010.

Iyobowe na Perezida Kagame n’umuherwe Carlos Slim, bungirijwe na Houlin Zhao uyobora ITU na Irina Bokova uyoboye UNESCO.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE