2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rulindo: Bishimiye umuyoboro w’amazi bahawe watwaye akabakaba miliyari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-16 07:34:01

 
Share on:
 
Yasuwe:342
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage mu Karere ka Rulindo, barashimira Leta y’u Rwanda yabahaye amazi meza binyuze mu muyoboro w’amazi wa Mutagata watashywe kuri ku wa Kabiri taliki ya 14 Werurwe 2017.

Uwo muyoboro wa kilometero 40,wubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Rulindo mu mushinga witwa RULINDO CHALLENGE PROGRAM, WASAC, Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’abandi bafatanyabikorwa .

Wuzuye utwaye miliyoni zirenga 932 z’amanyarwanda, uzaha amazi meza abaturage barenga ibihumbi 28 , ibigo by’amashuli 10 n’ibigo nderabuzima bibiri byo mu mirenge itatu ariyo Murambi, Masoro na Cyinzuzi. Uwo muyoboro ufite ibigega 39 bibika amazi angana na metero kibe 495.

JPEG - 267.9 kb
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Musabyimana Jean Claude wa kane uhereye iburyo n’abafatanyabikorwa batandukanye bafungura umuyoboro w’amazi

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage bahawe amazi kuyabyaza umusaruro bagira isuku, haba ku mubiri, ku myambaro n’aho baba kuko amazi atanga ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ubuzima bwiza nibwo butunzi.Amazi atanga ubuzima ariko mugomba kugira isuku,ku mibiri yanyu,imyambaro ndetse n’aho muba mwubaka ubwiherero, kuko gukoresha ahatarabugenewe byanduza amazi dukoresha,n’ubuzima ntibugende neza.”

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murambi ahubatswe ivomo, babwiye Imvaho Nshya ko bashimira Leta y’u Rwanda yabazirikanye ikabafasha kubona amazi meza, kuko bajyaga bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi n’ayo babonye akaba yari ibirohwa byanabateraga uburwayi butandukanye.

Mukakomite Mariya Vestine yagize ati “’Turashimira Leta y’u Rwanda ituruhuye ibirohwa n’indwara.Twishimye cyane kuko twabonye amazi meza. Twajyaga tumara amasaha abiri tujya kuvoma ibinamba birimo n’ibisimba,ugasanga abana n’abakuru bararwara inzoka.’’

Yesuwahabaye Esther nawe ati “Kuvoma ahantu kure kandi hahanamye,byongeye tukadaha ibinamba byatubabaje igihe kinini,ariko ubu twabonye amazi meza kandi hafi yacu,hehe n’umwanda ndetse n’indwara ziwukomokaho.”

Mukanyamwasa Marie Jose umukozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ibikorwa by’amazi n’isukura( WASAC) mu Ishami rishinzwe amazi y’icyaro avuga ko bafashe ingamba zo gukorana neza n’abafatanyabikorwa, no gukora ubuvugizi kugira ngo ibi bikorwa remezo bitangirika kandi mu gihe biyemeje ikigero cy’amazi kizamuke kigere ku 100%.

Ati “Ingamba zirahari,kugirango igihe twiyemeje tugere ku 100%,zimwe ni ugukomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa n’ubuvugizi ku bagenda bongeramo imbaraga mu mishinga dufite,numva nta shiti tuzabigeraho.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka uyu muyoboro,bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kugeza amazi meza ku baturage,bakaba bazakomeza ubufatanye mu kubungabunga uyu muyoboro kugirango uhoreho kandi ukomeze kurindwa.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ifite icyifuzo cy’uko muri 2020, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza,mu karere ka Rulindo, amazi ageze ku kigereranyo cya 94%.

Umuhango wo gutaha uyu muyoboro w’amazi, niwo wabimburiye ibikorwa biteganyijwe mu Cyumweru cyahariwe Amazi,kuva taliki 13-23Werurwe.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amazi ni ubuzima, tuyafate neza dutera amashyamba, twita no ku bipimo by’imvura.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE