2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5.9% muri 2016

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 14:56:47

 
Share on:
 
Yasuwe:258
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 5.9 mu mwaka ushize bituma umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari 6 618 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5 956 mu mwaka wa 2015.

Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) cyashyiraga ahagaragara raporo y’umusaruro mbumbe ya 2016, yasobanuye ko byari biteganyijwe ko ubukungu buzazamuka kuri 6% ariko impinduka zabaye zituruka ku bintu byinshi birimo n’uburyo ibihe byifashe mu nzego zikomeye nk’ubuhinzi.

Ati “Kimwe ni ririya zuba twabonye mu by’ukuri tutatekerezaga ko rizamera kuriya, n’ibindi byagiye bihinduka hirya no hino noneho bikagaragara ko umubare (5,9%) babonye (NISR) urajya kungana hafi n’uko twatekerezaga.”

JPEG - 162.3 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete

Izamuka ry’ubukungu rigaragaza ko muri rusange ubuhinzi n’ubworozi byazamutse ku kigero cya 4% ahanini uzamuwe n’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagenze neza mu gihembwe cya mbere (A) mu 2016, ku kigero cya 5%. Gusa mu gihembwe cyakurikiyeho (B) umusaruro waragabanutse ugera kuri 1%, bigasobanurwa ko byatewe n’amapfa n’imyuzure byagaragaye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu bikagira ingaruka mu musaruro.

Urwego rw’inganda rwazamutseho 7% bitewe ahanini na gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwnda”, aha urugero rutangwa ni ku nganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bituruka ku ruhu byiyongereye ku kigero cya 10% naho inganda zitunganya umusaruro w’ibiribwa ukiyongera ku kigero cya 8%, izikora ibikoresho by’ubwubatsi zizamuka ku kigero cya 21%.

Urundi rwego rwagaragaje igabanuka cyane ni urwego rw’ubwubatsi kuko mu mwaka wa 2015 bwazamutse ku kigero cya 15% naho ubu (mu 2016) rukaba rwarazamutse ku kigero cya 5%. Bisobanurwa ko byatewe ahanini n’irangizwa ry’imishinga minini y’ubwubatsi yarangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Mu bindi Minisitiri Amb Gatete yasobanuye ni uko ko ikigaragara muri iyo mibare, gahunda yashyizweho yo guteza imbere ubukerarugendo igaragaza ko urwego rwa serivisi z’amahoteli n’amaresitora rwagiye rwiyongera n’umusaruro atanga nawo ukiyongera umwaka ku wundi, rukaba rwarazamutse ku kigero cya 11%.

Uburyo umuvuduko w’ubukungu uzazamuka muri uyu mwaka, 2017, ntibirashyirwa ahagaragara, byasobanuye na minisitiri Amb Gatete ko gahunda igiye gukurikira ari ukureba uko buri rwego rwazamutse bikazagena uko umuvuduko uzaba uteganywa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE