2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Abamotari barashinja umuyobozi wabo isesagura ry’umutungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 14:39:40

 
Share on:
 
Yasuwe:479
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abamotari bagera ku 147 bibumbiye muri koperative COTRAMONYA ifite icyicaro muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, barashinja umuyobozi wa koperative yabo Nsengimana Onesphore isesagura ry’umutungo.

Aba bamotari bagaragaza ko uyu muyobozi wabo yaka buri mumotari amafaranga 20.500 ngo y’urugendo rujya Kigali kumuzanira icyemezo cyo gutwara abagenzi( Autorisation de Transport) bakayamuha bose ntanageyo, bakibaza niba ayo mafaranga yose ari ay’urugendo rujya i Kigali gusa, mu gihe kugerayo ari amafaranga 3800 gusa.

Iki kibazo ngo kimaze igihe kuko ngo kuva aho RURA isabiye ko iki cyemezo cyajya gifatwa mu rwego rwa koperative aho kugira ngo buri mumotari yigireyo, uyu muyobozi ngo yababwiye ko kugira ngo ajyeyo buri wese azajya amuha amafaranga 20.500 yo kujya i Kigali kukizana kandi akagenda ari uko bayatanze ari benshi.

JPEG - 183.7 kb
Aba bamotari kimwe na bagenzi babo ntibishimira amafaranga umuyobozi wabo abaca ngo abazanire ibyangombwa

Mbere ngo yabanje kwaka buri wese amafaranga 25.000 ariko barabisakuza, umwe mu bakozi ba RURA araza amwe mu mafaranga uyu muyobozi yemera kuyasubiza, ariko ngo kuva aho agendeye yategetse ko buri wese agomba kumuha ariya mafaranga kugira ajye kukimuzanira kandi ngo nta wundi mumotari wemerewe kwigirayo.

Ikibababaza cyane ariko ngo ni uko iyo ayo mafaranga ayafashe atanajyayo ngo ategereje ko agwira akajyana menshi, hakaba abamara amezi 10 batarakibona.

Hakizimana Manassé yagize ati “Nayamuhaye muri Gicurasi umwaka ushize, nagombaga kubona icyangombwa muri uko kwezi, muri Kanama Polisi irampana kubera kutakigira, none kugeza n’ubu muri Werurwe 2017 hashize amezi hari 10 ntakibonye.

Ikindi nibaza niba tumuhaye ariya mafaranga turi abamotari 100 ubwo ni miliyoni zirenga 2 aba afatiye rimwe kandi ntashobora kwemera ko hari undi ujyayo, keretse rimwe yemereye kontabure kujyayo.

None se ko tike kujya i Kigali no kugaruka ari amafaranga 7600, izo miliyoni ni indege atega cyangwa?”

Banamushinja kuba baraguze moto 20 ngo zibinjirize kugeza ubu bakaba batazibona, bakibaza aho ziri cyangwa niba zinjiza bikabayobera, bakanamushija kuba nta terambere bageraho kandi uretse amafaranga batanga, umunyamuryango mushya yinjira atanze amafaranga 80.000 kandi hinjira benshi, nyamara ahandi bakumva ngo abamotari baratera imbere.

Nsengimana Onesphore ushinjwa n’aba bamotari yabwiye Imvaho Nshya ko aya mafaranga koko ayabaka, ariko ngo ajya i Kigali inshuro 4 zose kugira ngo ibyemezo biboneke.

Yagize ati “Njyayo bwa mbere njyanye dosiye RURA ikazambarira ayo tugomba kwishyura, nkazasubirayo kureba uko babibaze, nkagaruka nkishyura ngasubizayo borudero, nkagaruka nkazasubirayo ubwa 4 ngiye kubizana kandi uko ngiye ngomba gukoresha amafaranga 30.000 harimo no kurarayo. Ibindi byo nagiye mbabwira uko byagiye bigenda nubwo batabyumva.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, avuga ko agiye kugikurikirana basanga ari byo uyu muyobozi agahanwa. Yagize ati “Twabimenye, twohereje ikipe ijya kubireba iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ibisubizo bazana turabiheraho dukemura ikibazo.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE