2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Ikigo cy’ishuri kibasiwe n’inkongi bamwe bakigamo basigara iheruheru (Amafoto)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 09:56:11

 
Share on:
 
Yasuwe:1153
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’ishuri ryisumbuye cy’itorero ry’Ababatisita, ESBF, giherereye mu kagari k’Umuganda, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, kibasiwe n’inkongi y’umuriro, ikongora icyumba kiraramo abanyeshuri b’abahungu kuri uyu wa 15 Werurwe 2017.

Pasiteri Twizeyimana Francois, uhagarariye itorero ry’Ababatisita ritera inkunga icyo kigo, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nkongi yatangiye ahagana i saa tatu z’amanywa, ikibasira icyumba cy’abahungu.

Yasobanuye ko umuriro wahise utwita ibyari muri icyo cyumba birimo ibitanda, imifariso, ibikapu birimo ibikoresho by’abanyeshuri, ntihagire na kimwe kirokoka.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, wihutiye gusura iryo shuri, yavuze ko iyo nkongi yaje ari ikiza nk’ibindi, kuko itari yiteguwe, ahumuriza banyeshuri.

Ati “Iki kibazo ntabwo twari tucyiteze, abanyeshuri 18 bari mu mwaka wa gatandatu nibo bahuye n’ikibazo, turabasaba kwihangana, ndetse na bagenzi babo bakarangwa n’urukundo bagatizanya amakayi n’ibindi byose bafite.”

JPEG - 76.5 kb
Ibikoresho byari biri muri iki cyumba byahindutse umuyonga

Iki kigo cyahiye nta bwishingizi cyari gifite, Pasiteri Twizeyimana, avuga ko bagiye kugerageza gufasha abanyeshuri bahuye n’ibyo byago binyuze muri bagenzi babo n’ababyeyi.

JPEG - 78.3 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yasabye abanyeshuri gufasha bagenzi babo bakabatiza ibikoresho
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE