2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

UEBR yibanze ku nkingi 5 ihindura ubuzima bw’Abanyarwanda benshi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 09:19:09

 
Share on:
 
Yasuwe:278
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatista mu Rwanda burashimira Imana ku ruhare ryagize mu isanamitima n’iterambere ry’abakirisitu mu by’umwuka no mu by’umubiri.

Iri torero ryatangiye mu Rwanda rifite intego nyamukuru zirimo, kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ngo abantu bave mu byaha bihane bakire agakiza (Matayo 28:19-20), gutangiza amatorero mashya na gahunda zigamije ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo bw’umwuka, ubw’umubiri no gufatanya na Leta y’u Rwanda, amatorero ya gikiristo n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe kubaka ubwami bw’Imana.

Abamisiyoneri b’Ababatisita baturutse muri Danimarike (Mission Baptiste Danoise: MBD) batangiriye umurimo wayo mu Burundi mu 1928, mu Rwanda batangiza umurimo w’Ivugabutumwa i Nyantanga mu 1939 ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, gahana umupaka n’iki gihugu bahereyemo. Amaparuwase ya Nyantanga na Runyombyi n’ububwiriza bwayo yabyawe n’Amatorero ya Musema na Rubura yo mu Burundi ziri hafi y’Umupaka w’u Rwanda.

Muri icyo gihe Itorero ryakoreye mu turere twa Buyenzi, Nyaruguru na Bashumba-Nyakare zo mu Majyepfo y’u Rwanda kuko batashoboraga kurenga urubibi rw’umujyi wa Butare ariyo Asitirida y’icyo gihe, kubera amasezerano y’imbibi z’ivugabutumwa zari zarashyizweho hagati y’Abamisiyoneri b’Abadanwa n’Abamisiyoneri b’Abongereza bi ‘’Itorero rya Sosiyeti Misiyoneri’’, baje kuba Itorero Angilikani mu Rwanda, ari nabo bahaye Abadanwa Paruwase ntoya ya Nyantanga n’Abakiristo bari bayirimo mu 1939.

Uko imyaka yahise indi igataha, Itorero rya Nyantanga ryabyaye irya Runyombyi n’ububwiriza 10 ari bwo: Mirabyo, Rutobwe, Remera, Rusenge, Nteko, Bigugu, Zirambi, Murama, Nkakwa na Nyabikenke ho mu Majyepfo y’u Rwanda. Aya matorero yombi n’ububwiriza niyo yabyaye abapasitoro n’abakozi benshi b’Itorero rya UEBR.

Intego za UEBR zatumye yimakaza inkingi 5 ari zo ivugabutumwa, uburezi, ubuzima, urwego rw’abagore n’urwego rw’urubyiruko.

URWEGO RW’IVUGABUTUMWA

Ubu UEBR ikorera mu turere twose tw’uRwanda, ifite Amaparuwase manini 58 n’Amaparuwase mato 59, yose hamwe akaba 117. Ifite kandi Amashuri/Amashapeli 282 ariho ategurirwa kuzaba amaparuwase mu minsi irimbere. (65% y’ibyakozwe, ni mu myaka yo hagati ya 1994-2017). Itorero rigira uruhare rw’isanamitima no kwigisha inyigisho zunga abanyarwanda no kwihesha agaciro, nk’abanyarwanda kandi baba kiristo bubaha Imana.

URWEGO RW’ITERAMBERE (Uburezi, Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage)

a) Uburezi

Kuva Itorero rigitangira ryagize uruhare runini mu uburezi bw’Abana b’Igihugu. UEBR yatangiye kandi yubaka amashuri abanza, ay’imyuga n’ayisumbuye atanga uburezi bufite ireme. Ubu UEBR ifite amashuri y’icyumweru 58 yigisha abana gukura bazi Imana kandi bayubaha, ifite amashuri y’incuke 11, ifite Ibigo by’amashuri abanza 30, Ifite Ibigo by’Amashuri yisumbuye 13. UEBR ifatanyije n’andi matorero bashinze ishuri rya Kaminuza ryitwa PIASS, na Kaminuza ya Mount Meru, iri Arusha muri Tanzaniya.

b) Ubuzima

UEBR yashyize ingufu mu mishinga iteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, ubu ifite ibigo nderabuzima na Poste de Santé 2. UEBR yabaye imwe mu matorero y’Abaporotesitanti yafatanyije na Kiriziya Gatolika mu gushinga ikigo cyitwa BUFMAR cyorohereza amavuriro kubona imiti.

c) Imibereho myiza y’Abaturage

Kubufatanye n’abaterankunga, twafunguye Imiyoboro y’Amazi mu karere Nyaruguru na Nyamasheke, Abaturage baranywa amazi meza.

Twahinze hegitari mirongo itatu (30ha) z’Icyayi mu karere ka Nyaruguru, twahinze izindi hegitari cumi n’eshanu (15ha) z’Ikawa mu Karere ka Nyamasheke. Dufite Ishyirahamwe ry’Abakiristo bacu bahinga Inanasi mu Karere Ka Ngoma, twashoboye guha Abakiristo bacu Ihene 300 bo mu Karere ka Kirehe, mu rwego rwo gutezimbere abaturage.

URWEGO RW’ABARI N’ABATEGARUGORI

Abagore bafite uruhare muri komite nyobozi ya UEBRno mu nteko nkuru. Bakora imirimo igamije kwiteza imbere, mubigendanye n’ubugeni n’ubukorikori, Foyer n’amashyirahamwe bagamije kwiteza imbere mubyo umubiri n’ubugingo. Bafite ijambo mu ihuriro riduhuza n’ababatisita rwego rw’Isi (Baptist World Alliance).

URWEGO RW’URUBYIRUKO

Urubyiruko nirwo mbaraga z’Itorero ry’ejo hazaza, rufite uruhare muri komite nyobozi no mu nteko nkuru ya UEBR. Rufite inzego zubatse kuva ku rwego rw’Amashapelle / Imidugududu, muri Paruwasi no kugeza kurwego rw’Igihugu. Rugira ihuriro ngaruka mwaka, bagahabwa amahugurwa atandukanye agamije iterambere rusange.

URWEGO RW’IMIBANIRE N’ABANDI

UEBR yihatiye gufatanya n’andi matorero n’imiryango ya gikiristo yo mu Rwanda no mu mahanga. Twavuga nk’umuryango wa gikiristo ku isi yose (COE/WCC), Umuryango wa gikiristo muri Afurika (CETA/AACC), Umuryango w’Ababatisita muri Afrika (AABF), Umuryango w’Ababatisita ku isi yose (BWA).

Rev. Rutayigirwa Denys uhagarariye itorero UEBR imbere y’amategeko ku rwego ry’igihugu yagize ati “Byumwihariko dufite imishinga 12 ifasha abana b’Impfubyi n’abakene barenga ibihumbi 3,000 bafashwa mu by’ubuzima, Uburezi, Imibanire no mu Bukungu n’Iterambere. Tubiterwa mo inkunga n’Umuryango wa Compassion International mu Rwanda (C.I).”

Mu Rwanda UEBR ifatanyije n’imiryango ya gikirisito ariyo: Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), Umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda (LLBR), Umuryango uhuriwemo n’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PEACE PLAN).

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE