2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturage b’i Nyagatare bageneye ab’i Ngoma toni 34 z’imbuto y’ibishyimbo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 08:19:09

 
Share on:
 
Yasuwe:727
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Toni 34 z’imbuto y’ibishyimbo yo guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2017B, niyo nkunga abaturage b’akarere ka Nyagatare bakusanyije, bashyikiriza imiryango igera ku bihumbi 7 yo mu mirenge 4 y’akarere ka Ngoma yagizweho ingaruka n’amapfa.

Ni igikorwa cyabaye kuwa 14 Werurwe 2017, ku murenge wa Remera.Iyi nkunga y’imbuto y’ibishyimbo yagenewe abaturage bo mu mirenge ya Remera, Rurenge, Mugesera na Rukumberi, 4 muri 14 igize akarere ka Ngoma.

Abaturage bo mu bice bimwe by’iyo mirenge bakunze kumvikana kenshi bagaragaza ko batorohewe n’ikibazo cy’amapfa batewe n’izuba ryinshi ryagiye riva mu bihe bitandukanye rikumisha imyaka bari barahinze mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2017A, bakarumbya.

JPEG - 255 kb
Abayobozi b’akarere ka Nyagatare n’ab’akarere ka Ngoma imbere y’imodoka zipakiye ibishyimbo

Mu rwego rwo kuremera imiryango, abaturage bo mu karere ka Nyagatare begeranyije ubushobozi, bahuriza hamwe toni zigera kuri 34 z’imbuto y’ibishyimbo, maze ubuyobozi bw’aka bw’akarere buyishyikiriza akarere ka Ngoma, kugira ngo abatuye iyo mirenge babone uko bahinga muri iki gihembwe cy’ihinga.

Kayitare Didace, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangaje ko toni 34 zakusanyijwe n’abaturage ubwabo mu rwego rwo kuremerana.

Yagize ati “Twe mu gihembwe cy’ihinga gishize twagize ibihe byiza, tureza.Ariko tumenya ko hano i Ngoma hari abavandimwe bakeneye imbuto, niyo mpamvu twazanye imbuto y’ibishyimbo kugira ngo iki gihembwe cy’ihinga kizagende neza ku baturage.

Ni abaturage b’i Nyagatare bagize uwo mutima w’urukundo, kandi nubwo toni 34 wenda atari nyinshi cyane, ariko ibihe bigenze neza, twiyeze ko umusaruro wavamo utari muke.”

Bamwe mu baturage bagiye guhabwa iyi mbuto baganiye n’Imvaho Nshya, bavuga ko bashimishijwe n’uko bagenzi babo b’i Nyagatare babagobotse.Bagaragaza ko hari abari barateguye imirima, ariko barabuze ubushozi bwo kubona imbuto, ku buryo ije ari igisubizo.

Gatarayiha Jean Damascène wo mu murenge wa Remera ahabarurwa hegitari 150 zari zihinze ariko hadatewe kubera kubura imbuto; yashimye cyane igikorwa cy’urukundo cy’abaturage bo mu karere ka Nyagatare.

Ati “I Bugera ubu hari ahari amasinde adahinze, kubera kubura imbuto. Ubu rero ubwo tugize Imana tukaba tuyibonye, ni amahirwe kuko abantu twiteguye guhinga, ubu ni ugutanguranwa n’ibihe ngo bitaducika.Nshimiye cyane akarere ka Nyagatare kuko kamenye ko dukeneye imbuto yo gutera kandi twagize n’amapfa bakaba baragize kwitanga, no kwikebaho bakemera kuduha.”

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yashimye igikorwa cy’urukundo bagiriwe n’abaturage b’akarere ka Nyagatare.Asaba ko imbuto yagezwa ku baturage byihuse, kugira ngo hatazabaho gukererwa ihinga.

Ati “Mutubwirire abaturage b’i Nyagatare ko uwo mutima wo gukunda igihugu n’abaturage, biduhaye imbaraga cyane. Kandi inshuti iruta inshuro, ubushuti dufitanye nibwo bw’agaciro gakomeye.

Ubu rero, mu mirenge iyi mbuto irajyamo uyu munsi n’ejo imbuto igezweyo, ihabwe abaturage, ku buryo iki cyumweru abantu bazaba bamaze gutera iyi mbuto. Twirinde ko habaho gukererwa ihinga.”

Akarere ka Ngoma nako mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka ushize wa 2016 kari kahaye inkunga y’ibyo kurya ab’i Nyagatare bari barahuye n’ikibazo cyo kutabona umusaruro mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 B.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE