2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 07:45:48

 
Share on:
 
Yasuwe:548
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye abarimu benshi ba baringa, bigatuma iki kigo gitangira igenzura mu gihugu cyose, harebwa uburyo abarimu bacunzwe, ibyo bagenerwa n’amashuri bize nubwo izo nshingano zari zisanzwe ari iz’uturere.

Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier, mu kiganiro n’Imvaho Nshya avuga ko iri genzura rikubiye muri Sitati y’abarimu yemejwe umwaka ushize, kuko harebwa umwarimu ku giti cye, amashuri afite, uburyo yinjiye mu kazi, amasaha yigisha n’ubumenyi afite.

Ati “Nyuma yo kuvumbura ko mu Karere ka Nyagatare hari abarimu ba baringa, batabaho kandi bigaragara ko bahembwa, byabaye ngomba ko dutangira kugenzura no mu tundi turere ngo tumenye neza uko abarimu bacunzwe, ariko hari amakosa agenda agaragara mu micungire y’abarimu mu turere tumwe na tumwe.”

JPEG - 52.4 kb
Gasana Janvier, Umuyobozi mukuru wa REB

Yakomeje ati “ Ubundi imicungire y’abarimu n’ibijyana na yo nko kubahemba, kubashyira mu myanya, kubaha ikiruhuko cy’izabukuru, gushyiraho abasimbura mu gihe hari abarwaye cyangwa ababyaye biri mu nshingano z’uturere, REB yo ishingwa ibijyanye n’ igenamigambi ry’uburezi. Ntitwakomeza kureberera mu gihe tubonye ko ibibazo biri mu burezi birimo kugusha Leta mu gihombo, twirengagije rero inshingano uturere dufite, twiyemeza kugenzura niba buri karere gakora inshingano zako.”

Gasana avuga ko iri genzura rigeze mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba kandi ko amakosa yatahuwe mu tundi turere atari ku rwego rw’ayo basanze muri Nyagatare.

Yongeyeho ko abayobozi basanzweho ayo makosa muri Nyagatare bamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe ngo bayaryoze.

REB itangaza ko ifite ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye yinjiza imicungire y’abarimu mu ikoranabuhanga, ku buryo umwarimu zajya ahabwa akazi bikagaragara muri mudasobwa zo ku rwego rw’igihugu.

Ati “Nitumara kwinjiza imicungire y’abarimu mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikibazo cy’abarimu ba baringa ntikizongera kubaho, kuko uzajya yoherezwa kwigisha tuzajya duhita tumubona mu mashini zacu n’umwirondoro we wose.”

Gasana avuga ko nyuma y’iki gikorwa cy’igenzura hazakorwa raporo y’ibyarivuyemo, igatangarizwa Abanyarwanda bose, ari nabwo hazasobanurwa icyo igenzura ryabonye muri buri karere.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE