2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 06:10:16

 
Share on:
 
Yasuwe:453
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa.

Umunyamabanga wa USA ushinzwe itangazamakuru, Sean Spicer, muri iki cyumweru yatangaje ko amadorali 400 000 Trump azahembwa muri uyu mwaka azatangwa mu mpera z’uyu mwaka agahabwa imiryango ifasha abatishoboye izatoranywa.

Kuva uyu mukuru w’igihugu yatangira kuyobora, amaze guhembwa asaga 50 000 by’amadorali.

Kuwa mbere, ubwo itangazamakuru ryabazaga Spicer iby’uko Trump atazahembwa, yagize ati “Perezida kuri ubu ateganya kuzatanga umushahara we mu mpera z’umwaka. “

JPEG - 25.7 kb
USA: Perezida Trump arateganya gufashisha umushahara we abatishoboye

Yongeyeho ko Trump ashaka ko abanyamakuru aribo bazagena uwo ayo mafaranga azahabwa kugira ngo hirindwe ibibazo byinshi.

Ati “Mu by’ukuri yahaye Abanyamerika isezerano, ashaka kuzaha ayo mafaranga imwe mu miryango ifasha abatishoboye ahubwo dushaka ko muzadufasha kugena aho azajya.”

Perezidansi ya USA ariko ntiyatangaje niba ayo mafaranga kuri ubu yishyurwa kuri konti ya Donald Trump, kuko mbere yari yavuze ko atazigera akora kuri ayo mafaranga.

Ati “Ku bijyanye n’umushahara sinzigera mfata n’idolari na rimwe. Nimba perezida nzazibukira umushahara wanjye.”

Nyuma yaho yagize ati “Nzakorera igihugu cyanjye ku buntu, nta mushahara nshaka. Narabivuze kuva na mbere, sinzi n’icyo umushahara ari icyo.”

Amaze gusanga Itegeko nshinga rya USA ritegeka ko Umukuru w’Igihugu yishyurwa, Trump yari yavuze ko kugira ngo atica itegeko, azajya afata idolari rimwe ku mwaka.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE